Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangije gahunda y’amakuru

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Padiri Jean de Dieu Tumushimire umuyobozi wa Pacis Tv

Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, PACIS TV, yatangije ku mugaragaro gahunda y’amakuru yo hirya no hino ku Isi, igamije kugeza ku banyarwanda amakuru yizewe kandi afasha gukurikirana ibibera mu bice bitandukanye by’Isi.

Iyi ikaba yatangijwe mu rwego rwo kubaka iterambere rya muntu wuzuye by’umwihariko mu kurushaho gusakaza ubutumwa bwiza n’ivanjili.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, ku cyicaro cya Pacic TV i Remera mu Karere ka Gasabo.

Amakuru y’iyi Televiziyo azajya agaragara kuri shene ya Canal+ ndetse no ku muyoboro wayo wa 9 na 399.

Mu Kinyarwanda azajya atambuka saa 7:30 z’umugoroba n’aho amakuru y’Igifaransa atambuke saa mbiri n’igice z’umugoroba.

Kiliziya Gatolika yari isanzwe ikoresha Radio Mariya nk’umuyoboro w’iyogezabutumwa ryayo.

Padiri. Jean de Dieu Tumushimire umuyobozi wa Pacis Tv, avuga ko iterambere rya muntu wuzuye kiliziya iryumva mu kumwubaha, kuva avutse kugeza apfuye urupfu rwa kamere nta muntu umuhuse.

Yagize ati “Niba usanga abantu barangariye mu mashusho bari kuri telefoni zabo, bashaka kumenya amakuru y’ibiba mu gihugu ndetse no hanze y’aho bituma natwe tugomba kubasangiza ibyo bakunda.”

Akomeza agira ati “Kuba bari gushaka nicyo cyatumye tubanza gutangiza televiziyo hanyum, a ubu tukaba twashyizeho n’amakuru agendanye n’ubuzima butandukanye.”

- Advertisement -

Ashimangira ko umurongo ngenderwaho wa Pacis Tv utareba gusa iyogezabutumwa gusa cyangwa se ibijyanye n’idini ahubwo banareba n’iterambere rya muntu wuzuye, ko kandi icyo bifuza ari ukubaka umuntu wuzuye muri roho no ku mubiri.

Hasobanuwe ko usibye kwibanda ku bijyanye no kogeza: ivanjili, inyigisho kuri Bibiliya, Kiliziya, kumva misa, gukurikirana amasengesho, ibijyanye n’umuryango, uburezi n’uburere n’izindi, nyuma y’igitekerezo cyo gutangiza televiziyo kijyanye no kuba mu Isi ya none.

Pacis TV isanzwe iriho ibiganiro byihariye nk’ inyigisho za Bibiliya, iza Kiliziya, umuryango n’izindi.

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW i Kigali