U Rwanda rwamaganye amagambo gashozantambara ya Minisitiri w’Ubutabera wa DRC

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Minisitiri Constant Mutamba bwo yari kuri gereza iri mu mujyi wa Goma

Minisitiri w’Ubutabera muri Congo Kinshasa, Constant Mutamba yumvikanye avuga amagambo ashota u Rwanda, anavuga ko abakorana na M23 bazicwa.

Mu magambo ateye ubwoba uyu mugabo yavugiye kuri gereza yo mu mujyi wa Goma, yavuze ko abantu bose “bonshywa na Kagame” bazababamba.

Ati “Igihugu cyacu ntabwo gishobora gutegekwa n’Abanyarwanda. Mumenye ko bose tuzabica na Kagame tuzamwica.”

Constant Mutamba yumvikana aganira n’imfungwa azibwira ko Congo ari ubutaka bwa ba sekuru, akavuga ko “mu bantu bafunzwe harimo abakekwaho ruswa n’ubugambanyi bakorera Kagame”, akavuga ko hari abafungurwa muri gereza ya Kinshasa, Makala, agasaba ko bavuga “abo yita ko bakorera Kagame”, ubundi bo bakarekurwa.

Ati “Umwanzi wa Congo ni Kagame.”

Uyu muyobozi avuga ko abagambanyi bazabicwa bose, ngo bazasubirana ibice bigenzurwa na M23 birimo Masisi, Rutshuru n’ahandi.

Constant Mutamba anumvikana avuga ko “ashyizeho igihembo ku umuntu uzafata Perezida w’u Rwanda”.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Madamu Yolande Makolo yamaganye amagambo rutwitsi ya Minsitiri Mutamba, avuga ko “ari ubushotoranyi.”

Ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Madamu Yolande Makolo yanditse ati “Ubushotoranyi bukabije bwa Minisitiri w’Ubutabera wa Congo (DRC) ari kuri gereza y’i Goma muri kilometer nkeya hafi y’umupaka w’u Rwanda. Ni iki twategereza mu banyabyaha, imfungwa zivangavanzemo FDLR, Wazalendo, Abacanshuro b’Abanyaburayi, n’ingabo za SADC zirwana ku ruhande rwa FARDC?”

- Advertisement -

Hari ababona ko amagambo ya Constant Mutamba agamije kwishakira igikundiro mu bya politiki, abanda bakabona ko ashobora guhuhura umubano w’ibihugu byombi usanzwe warazambye.

Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ntacyo buravuga kuri ariya magambo.

Intuma z’u Rwanda n’iza Congo zirahurira i Luanda

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Congo yemeje ko intumwa z’icyo gihugu ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Madamu Thérèse Kayikwamba Wagner ziri muri Angola mu biganiro byo ku rwego rwa ba Minisitiri bihuza u Rwanda na Congo.

Ibi biganiro bya 6 byanitabiriwe n’intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ivuga ko Minisitiri Nduhungirehe ari muri Angola, aho yitabiriye inama ya 18 y’umuryango ICGLR yok u rweg rwa ba Minisitiri.

Ba Minsitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Congo Kinshasa barahurira mu biganiro bya 6 byo kureba uko umubano wasubira mu buryo

UMUSEKE.RW