U Rwanda rwasubije abavuga ko RDF iri i Maputo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje ibihuha bivuga ko Ingabo z’u Rwanda zaba ziri i Maputo mu Murwa Mukuru wa Mozambique, muri ibi bihe hakomeje imyigaragambyo ivanzemo urugomo rukabije.

Ku wa 24 Ukwakira 2024 ni bwo Komisiyo y’Amatora ya Mozambique yatangaje bidasubirwaho ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba tariki ya 9 Ukwakira 2024.

Venãnçio Mondilane, ufite ishyaka ryitwa PODEMOS wahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, yahise atangaza ko amajwi yatangajwe by’agateganyo atayishimiye.

Kuva ibyo byatangazwa hirya no hino muri icyo gihugu hubuye ibikorwa by’imyigaragambyo ivanzemo n’urugomo ndetse yagize ingaruka kuri bamwe mu Banyarwanda batuye cyangwa bakorera muri icyo gihugu.

Bamwe mu bigaragambya biraye mu maduka y’abacuruzi barimo Abanyarwanda n’abenegihugu basaahura ibicuruzwa byabo, batwika amapine ndetse bagirira nabi ubitambitse wese.

Kubera iyi myigaragambyo imaze gukaza umurego, byatangiye guhwihwiswa ko Ingabo z’u Rwanda zaba zoherejwe i Maputo gufasha gushyira ibintu ku murongo.

Sophie Mokoena, umunyamakuru w’ikinyamakuru SABC (South African Broadcasting Corporation), yanditse kuri X, ko u Rwanda rugomba gusubiza ku bikorwa rushinjwa by’umwihariko mu Mujyi wa Maputo.

Yavuze ko ibi bishobora guteza ikibazo gikomeye. Ati: “Iki kibazo cya Politiki n’umutekano ntabwo ari cyiza ku Karere.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije kuri X yagaragaje ko ibibera mu Mujyi wa Maputo ntaho bahuriye n’Ingabo z’u Rwanda.

- Advertisement -

Yagize ati: “Ibi ni ibinyoma. Nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Maputo. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, mu bikorwa bihuriweho n’ingabo za Mozambique.”

Yakomeje avuga ko uku gufatanya kw’ingabo ku mpande zombi bigamije guhashya intagondwa z’abayisilamu zikomeje kwibasira abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado.

Kuva mu 2021 inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo guhashya ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique buherutse gusaba Abanyarwanda batuye n’abakorera ubushabitsi muri icyo gihugu kwigengesera kubera myigaragambyo ivanzemo n’urugomo ikomeje kugaragara mu bice bitandukanye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW