Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya Beryllium bwasubukuwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Beryllium   bwasubukuwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli, n’Umuriro (RMB) rwatangaje ko ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya Beryllium bwongeye gusubukurwa .

Uru rwego ku wa 8 Kanama 2024rwari rwafashe icyemezo cyo guhagarika ubucuruzi bw’aya mabuye y’agaciro.

Icyo cyemezo cyo kubuhagarika cyari kigamije gukurikirana neza uburyo amabuye yacukurwa no kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa, hakurikijwe amategeko n’amabwiriza asanzwe.

Itangazo ry’uru rwego ryo kuwa 22 Ugushyingo, rivuga ko  abakora ubu bucuruzi basabwa kuba bafite ibyangombwa bibemerera kubukora .

RMB ivuga ko ubu abohereza hanze Beryllium bose basabwa kubahiriza amabwiriza ajyanye no guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge (certification) n’ingamba z’ubucuruzi zisanzwe.

Ibyo bicuruzwa bizajya bibanza kugenzurwa, bityo umusaruro mushya ugakurikiranwa hagamijwe ko hakorwa mu buryo buhuye n’amategeko.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis, yibukije ko amabuye ya Beryllium atujuje ibisabwa azafatirwa ibihano bikaze bijyanye n’amategeko agenga ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Icyemezo cyo gusubukura ubucuruzi bwa Beryllium cyaje nyuma y’aho u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo gukumira icuruzwa ridakurikije amategeko ry’amabuye y’agaciro atandukanye, harimo na beryllium ikoreshwa mu gukora intwaro ziremereye.

Abashoramari n’abohereza ibicuruzwa hanze basabwe gukomeza gukorana na RMB no kubahiriza ibisabwa byose mu kwirinda ibihano no kunoza imikorere y’uru rwego rw’ubukungu.

- Advertisement -

Itegeko rijyanye n’amabuye y’agaciro, rigena ko umuntu wese wohereza amabuye y’agaciro mu mahanga, aba agomba kuba yayaguze ku bigo bibifitiye uburenganzira.

Itangazo rivuga ku gusubukura Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Beryllium

 UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *