Abari mu zabukuru amafaranga bagenewe na Perezida Kagame “ngo yarariwe”

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Inyubako Abasheshakanguhe biyubakiye mu mafaranga y'ingoboka bahawe na Paul Kagame

Abasheshakanguhe mu Murenge wa Gacurabwenge, Karere ka Kamonyi barashinja ubuyobozi bwa Koperative ibahagarariye, kubarira amafaranga y’ingoboka bubatsemo inzu ikodeshwa hakaba hashize imyaka 12.

Abavuganye na UMUSEKE ni aba bageze mu zabukuru barenga 10 bahagarariye bagenzi babo basaga 200. Bavuga ko Perezida Paul Kagame akimara kubagenera amafaranga y’ingoboka, bigiriye inama yo kuyabyaza umusaruro buri kwezi.

Bashinze Koperative bise ‘Abadahigwa’, ubuyobozi bwa Koperative bukajya bukata buri wese 1/2 cy’ayo ahabwa, bigera ubwo bayubakisha inzu bazajya bakodesha n’abafite ubukwe, inama, n’amahugurwa.

Bakavuga ko kuva iyo nyubako yuzuye, bahawe 10,000frws buri munyamuryango, andi mafaranga yose yavuye mu bukode batigeze bamenya irengero ryayo.

Umwe muri abo bakecuru UMUSEKE ufitiye imyirondoro, ariko ufite impungenge ko amazina ye aramutse agiye mu Itangazamakuru yagirirwa nabi, yagize ati: “Usibye mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyari kimeze nabi, ubundi nta cyumweru na kimwe iyi nyubako itaba ifite abakiliya.”

Uyu mubyeyi avuga ko hari nubwo ubuyobozi bubahagarariye bwayikodeshe Urusengero bitwara igihe kitari gitoya.

Mugenzi we avuga ko baheruka gutumirwa mu nama rusange mu myaka yashize, bakabwirwa ko amakuru y’imicungire y’amafaranga yabo, bazajya bayabaza ababahagarariye bita aba ‘Délegués’.

Ati: “Muri iyo nama bajyaga baha buri muntu Frw 2000 kandi yateranye bitarenze iminsi ibiri mu myaka ya mbere ibanza.”

Avuga ko usibye amafaranga y’ubukode bw’iyi nyubako, hari n’isambu baguze muri ayo mafaranga bagiye bakatwa, ubu abayihingamo bakishyura ubuyobozi amafaranga y’ubukode bakayirira.

- Advertisement -

Mukamuhizi Madeleine uhagarariye aba basheshakanguhe, avuga ko ibyo ababyeyi bataka ari ukuri. Ati: “Hari na moto Koperative yaguze tutazi irengero ryayo.”

Perezida wa Koperative Abadahigwa, Mukandora Julienne avuga ko hari amafaranga bagendaga baha aba bakecuru atibuka umubare wayo neza kubera ko aho inyandiko ziri ari kure n’aho yagiye.

Ati: “Icyo nibuka ni uko kuri Konti yabo hari miliyoni n’ibihumbi 100frws.”

Avuga ko amafaranga moto yinjizaga bayahaye abo bakecuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko amafaranga bagabanye aba babyeyi bayabonaga bakiri mu matsinda.

Ati: “Ubu amatsinda yararangiye, ahubwo ibyari amatsinda byabaye Koperative.”

Yakomezeje agira ati “Ikibazo gikomeye tugiye gukurikirana ni imicungire y’amafaranga Koperative yakuye muri ibi bikorwa.”

Mu kiganiro kirambuye aba bakecuru bagiranye na UMUSEKE, bavuga ko bamwe muri bagenzi babo bitabye Imana batariye amafaranga bahawe n’Umukuru w’Igihugu.

Umurima biguriye na Moto ababikodesha batazi umubare w’amafaranga bishyuye Koperative kuva icyo gihe.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.