Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 154 barimo ba Komiseri barindwi na ba Ofisiye bakuru 15. Abandi ni ba Ofisiye bato 22 n’abapolisi bato 96.
Polisi y’Igihugu ivuga kandi ko yasezereye kandi abapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi n’umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.
Amategeko avuga ki ?
sitati igenga abakozi ba leta ivuga ko Umukozi wa Leta ashobora kujya mu kiruhuko cy’ izabukuru ku myaka mirongo itandatu (60) abyisabiye ariko ku myaka mirongo itandatu n’itanu (65) ni itegeko.
Gusa hari ibisabwa nko kuba umukozi amaze imyaka cumi n’itanu (15) atanga imisanzu mu kigega cy’ ubwiteganyirize, utarayuzuza ntabwo aba yemerewe icyo kiruhuko cy’ izabukuru (retraite anticipée/ earlier retirement).
Iyo umukozi agejeje imyaka mirongo ita ndatu n’itanu (65) ,umukoresha ni inshingano ze, guhita amushyira mu kiruhuko cy’ izabukuru; yaba yujuje, yaba utaruzuza cyangwa se arenge je imyaka cumi n’itanu (15), atanga imisanzu mu kigega cy’ ubwiteganyirize.
Gusa hari izindi mpamvu zishobora kubaho zatuma umukozi adakomeza akazi, nk’ uburwayi butuma umukozi agira ubushobozi buke.
Mu kiganiro cyihariye Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ,ACP Rutikanga Boniface yahaye UMUSEKE, avuga ko ibyo umukozi wa leta agenerwa iyo agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ari na byo umupolisi agenerwa.
Yagize ati “ Ubundi ubusanzwe icyo agenerwa ntigitandunye n’icyo umukozi wundi wese wa leta gusa kijyana n’urwego rwe. Burya ibyo agenerwa mu mushahara.”
- Advertisement -
Gusa nk’urwego rwa Polisi nta wundi mwihariko afite gusa ni uko akomeza akurikiranwa n’urwego rwa Polisi nk’umuntu wigeze ukorera urwo rwego.Buriya abantu bakorera urwego rw’umutekano ntabwo bavamo gutyo gusa burundu, wa mubano n’urwo rwego ntabwo uvaho burundu, ntabwo ucika.”
ACP Rutikanga avuga ko ku bijyanye n’imishahara , umupolisi nawe ahabwa hagendewe ku buryo yagiye ateganyirizwa
Ati “Ariko ibijyanye n’ibyo agenerwa n’ibyo amategeko agenera umukozi wa leta uwo ari we wese ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, uburyo bibarwa ntabwo bitandukanye n’uburyo bibarirwa abandi. Ibyo ahabwa bifite aho bihuriye n’ibyo yagiye ateganyirizwa mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Ese ashobora guhabwa izindi nshingano ?
Umuvugizi wa Polisi avuga ko nubwo umupolisi aba avuye muri Polisi ashobora gukora akandi kazi mu bindi bigo byikorera hagendewe ku bushobozi bwe.
Ati” Ibyo naho byaba ntabwo byaba kuko yabaye umupolisi mukuru , byaba kuko abishoboye.Ibyo byose birashoboka ariko bishingira ku bushobozi ntabwo bishingira ku kuba yari umupolisi.”
Umuvugizi wa Polisi avuga ko abapolisi bakuru bari ku rwego rwa Komiseri bajya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 60. Ni mu gihe ku bafosiye bakuru muri Polisi ari imyaka 55 naho ku bafosiye bato ari imyaka 50 . Ni mu gihe ku bapolisi bato bajya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 45.
Polisi ivuga ko gusa bishoboka ko umupolisi ashobora kugaragaza izindi mpamvu zituma atagitunganya akazi neza bityo akaba yasezererwa mu kazi atarageza kuri iyo myaka.
Umukozi wa Leta ushyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru agenerwa n’urwego rwa Leta yakoreraga impamba y’izabukuru hashingiwe ku gihe umukozi amaze mu kazi mu butegetsi bwa Leta.
UMUSEKE.RW