Umugabo umaze iminsi 20 ahigishwa uruhindu yatawe muri yombi

Muhanga: Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga, yafashe umugabo witwa Ntaganzwa Emmanuel ukekwaho kwica nabi uwari umugore we, agasiga umurambo mu cyumba.

Hari hashize iminsi irenga 23 inzego z’Umutekano, Polisi, Ubugenzacyaha zishakisha Ntaganzwa Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwiva uwo bashakanye witwa Mukashyaka Natalie.

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12/11/2024 nibwo umuturage yatabaje irondo na Polisi ko abonye Ntaganzwa Emmanuel ahitwa i Remera.

Ngendahimana Célestin yabwiye UMUSEKE ko uyu Ntaganzwa Emmanuel wari umaze iminsi 23 acitse yaje kuri moto ashaka kwinjira mu rugo rw’umugore bakeka ko ari inshoreke ye, nibwo yatabaje irondo ndetse ahamagara na Polisi bagota iyo nzu kugeza bamutaye muri yombi.

Ati: “Twamusanganye udukingirizo tubiri mu mufuka yari yitwaje.”

Ngendahimana avuga ko uyu Ntaganzwa Emmanuel yari atarinjira mu nzu y’uwo mugore bikekwa ko ari inshoreke ye.

Ati: “Birashoboka ko yahazaga nijiro akongera agasubirayo butaracya ubu nibwo tubimenye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gifumba Bikorimana Emmanuel avuga ko bafashe Ntaganzwa saa munani z’ijoro, kuko abaturage bagize amakenga y’iyo moto ije nijoro.

Ati: “Iyo nshoreke dukeka yimukiye aho hantu vuba.”

- Advertisement -

Gitifu Bikorimana avuga ko ubu Ntaganzwa ari mu maboko y’inzego z’umutekano kandi ko aribyo bifuzaga.

Ntaganzwa Emmanuel bikekwa ko yasize yishe umugore we Mukashyaka Natalie taliki ya 20/10/2024 yorosa umurambo umwenda, ahisha abana be ko nyina yapfuye, ahubwo abakura ku ishuri abajyana mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyanza ari naho akomoka.

Ntaganzwa Emmanuel yakoraga muri Farumasi iherereye mu Mujyi wa Muhanga.

Uwo mugore we bikekwa ko yishe bari bafitanye abana batatu. Ntaganzwa afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB iri mu Murenge wa Nyamabuye.

Muhanga: Umugabo akekwaho kwica umugore we agahita atoroka

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Anonymous

    Nta muntu umena amaraso ya mugenzi we(ikiremwa cy’Imana)ngo bimugwe amahoro.Imana yaremye umuntu,imushyira ku isi igena n’igihe azayivaho.Iyo umwihutishije rero,uba uhinyuje Iyamuremye.Aha,bisaba buri wese kwitonda no kwitwararika imbere y’ikiremwa cy’Imana.Yewe n’iyo yaba ari uwo mwashakanye ukabona mu rugo bitagenda neza kdi ukagoragoza bikanga,fata nzaruhahira,ibindi ubundi ariko ugatekerezaku mbuto mwungutse.Nkeka ko ibi bintu n’Imaana itabigaya 100%.