Nyuma kwisanga ikipe ifite abakinnyi barindwi b’abanyamahanga mu kibuga kandi itegeko rivuga batandatu, Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bwahagaritse umukozi Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi muri iyi kipe.
Mu mukino w’umunsi wa Munani wa shampiyona y’umupira w’amagauru y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo, ikipe ya APR FC yaguye miswi na Gorilla FC nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 90 y’umukino.
Gusa ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 65, ikipe y’Ingabo yisanze ifite abakinnyi barindwi b’abanyamahanga mu kibuga nyamara itegeko rigenga amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, rivuga batandatu.
Iri tegeko rivuga ko umukinnyi w’umunyamahanga agomba gusimburwa n’undi munyamahanga, ariko muri uwo mukino si ko byagenze kuri APR FC.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 65, ikipe y’Ingabo yakoze impinduka, ikuramo Tuyisenge Arsène na Richmond Lamptey, basimburwa na Chidiebere na Mamadou Sy.
Kuri uyu munota, mu kibuga cya APR FC hahise hagaragaramo abakinnyi barindwi b’abanyamahanga. Aha harimo Pavelh Ndzila, Lamine Bah, Mamadou Sy, Chidiebere, Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma na Aliou Souane. Aba bakinnyi bamaze iminota igera kuri itanu bari gukina ari barindwi.
Ibi byatumye Gorilla FC ihita yandikira Ferwafa isaba gutera mpaga APR FC kuko yishe itegeko rigenga amarushanwa muri iri shyirahamwe.
N’ubwo umwanzuro utarafatwa kuri ubu busabe bwa Gorilla FC, Umukozi Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’Ingabo, Rtd Capt Eric Ntazinda, yahagaritswe by’agateganyo kuri izi nshingano.
Ni nyuma kandi y’uko Chairman wa APR FC, Rtd Col Richard Karasira, yijeje abakunzi b’iyi kipe ko uwakoze amakosa agatuma iyi kipe yisanga yaguye muri iri kosa, agomba kubibazwa.
- Advertisement -
Ikipe y’Ingabo izagaruka mu kibuga ejo Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ikina na Vision FC mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona.
UMUSEKE.RW