Umunyarwenya Steve Harvey yahuye na Perezida Kagame

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umunyarwenya Steve Harvey yahuye na Perezida Kagame

Umunyarwenya akaba n’icyamamare kuri televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, umaze iminsi mu Rwanda yatangaje ko yahuye na Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Steve, yashimye Perezida Kagame, ku bw’imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga.

Yagize ati “Twanyuzwe no kwicarana no guhura n’umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga, byambereye urugero. Igihamya cy’ubudaheranwa bw’u Rwanda no kubabarira.”

Byashimangiwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, aho byavuze ko iki cyamamare cyahuye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame baganira ingingo zitandukanye.

Byagize biti  “Perezida Kagame yahuye na Steve Harvey ubwo yasuraga u Rwanda. Ibiganiro byabo byibanze uko  hashyirwa imbaraga ,mu ishoramari n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’imyidagaduro.”

Broderick Stephen Harvey Sr w’imyaka 67, ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi, umushabitsi n’ibindi.

Azwi mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud ndetse ni na we uyobora irushanwa rya Miss Universe .

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -