Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye umwarimu waregwaga kwiba imodoka aho yarafungiye mu Igororero rya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje kandi rutegeka ko icyemezo gifunga by’agateganyo mwarimu Gatarayiha Marcel gihindutse kubera ko icyaha yakekwagaho cyo kwiba imodoka cyashaje bityo ko agomba guhita afungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.
Mwarimu Gatarayiha Marcel wigishaga ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yafunzwe n’ubugenzacya bwa Kagali akekwaho kwiba imodoka.
Dosiye yarakozwe ishyikirizwa ubushinjacyaha nabwo buyiregera urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ahita ajurira iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari narwo rwafashe icyemezo cyo kumufungura.
Gatarayiha yafashwe akekwaho kwiba imodoka gusa we yavugaga ko iyo modoka ishobora kuba yaribwe ikabarurwa ku byangombwa bye ariko nyamara we ntaruhare yabigizemo.
Yavugaga ko abajura bashobora kuba barabonye fotokopi y’indangamuntu ye bagaheraho bakayikoresha mu manyanga yongeragaho ko mubusanzwe atazi no gutwara imodoka bityo atayiba.
Iriya modoka bikekwa ko yibwe mu mwaka wa 2019 mwarimu Gatarayiha Marcel agatangira gukurikiranwa mu mwaka wa 2024 hashize imyaka itanu nawe yaburanaga avuga ko icyaha cyashaje kuko kimara imyaka itatu.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye uyu mwarimu arafungurwa ahita asubira mu kazi kuko yari atarirukunwa ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA yakoragaho.
Theogene NSHIMIYIMANA
- Advertisement -
UMUSEKE.RW i Kigali