Uwari umukozi wa FERWAFA yitabye Imana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbonimpa Anne wari Umukozi muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yitabye Imana.

Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu. Amakuru avuga ko Mbonimpa Anne yapfuye urupfu rutunguranye kuko atari arwaye.

Ku wa Kane w’iki Cyumweru kiri kugana ku musozo, amakuru avuga ko yatashye avuye ku kazi ariko ababara umutwe bidakomeye.

Bwaracyeye agaruka ku kazi ndetse asoza amasaha y’akazi ariko abo yavuganye n’abo mu masaha y’umugoroba yavuye mu kazi, yababwiraga ko yumva atameze neza.

Inkuru mbi mu matwi ya benshi, yumvikanye mu masaha make ashize ihamya ko Anne yamaze kuva mu mwuka w’abazima.

Umwe mu bakozi bakoranaga waganiriye na UMUSEKE, yahamije ko ejo yiriwe avugana n’abantu bari basanzwe bavugana.

Ati “Yavuye ku kazi ku wa Kane avuga ko umutwe umurya. N’ejo twiriwe tuvugana. Gusa yababaraga umutwe cyane.”

Ni umubyeyi witangiye umupira w’amaguru w’Abagore mu Rwanda kuva akiri umukinnyi kugeza agiye mu butoza kuko yitabye Imana afite Licence B-CAF.

Anne yakiniye ikipe ya Ruhango, Bugesera, Remera Rukoma n’ikipe y’Igihugu. Ni we wazamuye APR WFC mu Cyiciro cya Mbere.

- Advertisement -
Mbonimpa Anne yitabye Imana

UMUSEKE.RW