Uwayezu Regis yatandukanye na Simba SC

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’amezi atanu gusa ari Umuyobozi Mukuru (CEO) muri Simba SC, Uwayezu Jean François Regis, yamaze gutandukana na yo.

Ni amakuru yatangajwe n’iyi kipe, ibicishije mu Itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga za yo.

Bati “Twishimiye kumenyesha abantu ko Simba SC na Uwayezu François Regis wari Umuyobozi Mukuru wacu, bamaze gusesa amasezerano biciye mu bwumvikane bw’impande zombi.”

Bakomeje bagira bati “Turashimira Regis ku musanzu we muri Simba SC.”

Iyi kipe yahise yemeza ko izi nshingano, zahawe Zubeda Hassan Sakuru. Uwayezu yari amaze amezi atanu muri izi nshingano.

Mbere yo kujya muri izi nshingano muri Tanzania, Regis yari Visi Chairman wa APR FC, umwanya yagiyeho nyuma yo kuva muri FERWAFA yigeze kubera Umunyamabanga Mukuru.

Simba SC yemeje ko yatandukanye na Uwayezu Jean François Regis
Regis yari amaze amezi atanu gusa mu biro bya Simba SC nka CEO

UMUSEKE.RW