Uwikunda yahawe kuzakiranura Kiyovu Sports na Etincelles

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yemeje ko Umusifuzi Mpuzamahanga, Uwikunda Samuel ari we uzayobora umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona uzahuza Kiyovu Sports na Etincelles FC.

Guhera ejo tariki ya 22 kugeza ku ya 24 Ugushyingo 2024, hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa 10 ya shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.

Uzabimburira indi, ni uzahuza Kiyovu Sports na Etincelles FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

Uyu mukino uzaba uyobowe na Uwikunda Samuel uzaba ari hagati mu kibuga, Maniragaba Valery na Karemera Tonny bazaba ari abanyagitambaro, mu gihe Ahad Gad azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, hateganyijwe imikino itanu. Ine muri yo izakinwa Saa Cyenda z’amanywa, umwe uzakinwe Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

APR FC izaba yakiriye Muhazi United Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Péle Stadium. Uyu mukino uzayoborwa na Mulindangabo Moïse uzaba ari hagati, Ishimwe Didier na Nsabimana Patrick bazaba ari abanyagitambaro, mu gihe Nshimyumuremyi Abdallah azaba ari umusifuzi wa Kane.

Marines FC izakira Police FC kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z’amanywa. Twagirumukiza Abdoulkarim ni we uzaba ayoboye uyu mukino, akazaba yunganirwa na Karangwa Justin na Ruhumuriza Justin mu gihe Akingeneye Hicham azaba ari umusifuzi wa Kane.

Bugesera FC izakira Vision FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Bugesera. Rulisa Patience ni we uzayobora uyu mukino, Ndayisaba Said na Mugisha B.Fabrice bazaba bari kumwunganira, mu gihe Mukiza Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane.

Amagaju FC yo azakira AS Kigali Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Kayitare David ni we wasabwe kuzakiranura aya makipe yombi. Azaba yungirijwe na Ndayambaje Hamdan na Nsengiyumva Jean Paul, mu gihe Ngabonziza Dieudonné azaba ari umusifuzi wa Kane.

- Advertisement -

Gasogi United izakira Musanze FC kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa. Nizeyimana Is’haq ni we uzaba ari umusifuzi wo hagati, Mutuyimana Dieudonné na Habumugisha Emmanuell bazaba ari abanyagitambaro, mu gihe Ugirashebuja Ibrahim azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024, hateganyijwe imikino ibiri yombi izakinwa Saa Cyenda z’amanywa.

Gorilla FC izakira Rayon Sports Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Ngabonziza Jean Paul ni we wahawe uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati. Azafashwa na Mugabo Eric na Ntirenganya Elie bazaba bari ku ruhande, mu gihe Bigabo Frank azaba ari umusifuzi wa Kane.

Rutsiro FC izakira Mukura VS Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda. Ishimwe Jean Claude ni we wahawe kuzayobora uyu mukino. Azunganirwa na Safari Hamiss na Akimana Juliette, mu gihe Irafasha Emmanuel azaba ari umusifuzi wa Kane.

Gusa amakuru yandi avuga ko, Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri, ubwo yamenyeshwaga ko azayobora umukino yahawe, yavuze ko kuri uwo munsi afiteho akazi ariko kugeza ubu nta wundi musufuzi urahabwa uyu mukino. Bisobanuye ko ari we wawurekeweho.

Uwikunda Samuel azakiranura Kiyovu Sports na Etincelles FC
Mulindangabo Moïse azayobora umukino wa APR FC na Muhazi United
Rulisa azaca urubanza rwa Bugesera FC na Vision FC

UMUSEKE.RW