Winner yagiranye ubufatanye na Vision FC – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikigo gikora ibijyanye no gutega n’imikino y’amahirwe cya “Winner”, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Vision FC ikina muri shampiyona y’Icyicaro cya mbere mu Rwanda.

Nyuma yo gutangira gukina muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi ibiharanira ariko bikanga, ikipe ya Vision FC yatangiye kubona abafatanyabikorwa batandukanye bazakorana urugendo iyi kipe irimo.

Ikigo gikora ibijyanye no gutega n’imikino y’amahirwe cya “Winner”, ni cyo cyafashe iya mbere gisinyana amasezerano y’ubufatanye na Vision FC iri gukina umwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere. Ni amasezerano azamara imyaka ibiri.

Bimwe mu biyagize, harimo ko iyi kipe izajya yambara imyenda iriho ibirango bigaragaza iki kigo ndetse ku mikino yakiriye ikazana ibyapa bigaragaza ibikorwa bya Winner. Gusa impande zombi ntizifuje kugaragaza ingano y’amafaranga iki kigo cyahaye Vision FC gusa Jonh Bilungi uyiyobora yavuze ko bishimiye ibikubiye muri ubu bufatanye.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu mafaranga “Winner”, izabaha, harimo n’azunganira mu gufasha ikipe y’abato ya bo. Iki kigo kimaze kwandika izina mu Rwanda mu bijyanye no gutega n’imikino y’amahirwe kuko ubu gikorera hirya no hino mu gihugu kandi abateze iyo ibyo bavuze bagize amahirwe akaba ari byo biba, bishyurwa amafaranga ya bo bishyuriwe imisoro.

Vision FC yamukiyemo abakinnyi bafite izina muri ruhago y’u Rwanda, nka Kwizera Olivier, Nizeyimana Djuma, Byiringiro Lague, Rwatubyaye Abdul n’abandi.

Vision FC na Winner basinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka ibiri
Buri ruhande rwishimiye ibikubiye muri aya masezerano
Ikipe izajya yambara imyambaro iriho ibirango bya Winner
Umuyobozi Mukuru wa Winner
Itangazo ryari mu muhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati ya Winner na Vision FC
Nawe yari ahari….
Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Umunyamabanga Mukuru wa Vision FC, Bangambiki Abdallah uzwi nka Djazir (ubanza iburyo)
Umuyobozi wa Vision FC, yashimiye cyane Winner yahisemo ko bagirana ubufatanye

UMUSEKE.RW