Abahanzi ba kera n’ab’ubu bagiye guhurira mu gitaramo cyo guha ubunani Abanyarwanda. Ni mu gitaramo cyiswe ‘Ab’ejo n’ab’ubu Concert’ kizaba ku itariki ya 1 Mutarama 2025 ku bunani.
Iki gitaramo cyateguwe na Rusakara Entertainment Ltd , kizabera Luxery Garden ( ahazwi nka Norvege), mu karere ka Nyarugenge, kikazahuza abahanzi bubatse izina mu muziki nyarwanda ndetse n’abandi bari kubyiruka.
Mu gihe abantu baba bibaza aho gusohokera mu gihe cyo gusoza umwaka, Rusakara Entertainment Ltd yagize igitekerzo cyo guha ibyishimo Abanyarwanda, itegura igitaramo gifite umwihariko mu muziki w’u Rwanda.
Abahanzi bazitabira iki gitaramo bamaze igihe mu muziki nyarwanda harimo Makanyaga Abdul , Orechestre Impala, les Fellows , Dauphin , Jado the Famous ndetse na Cecile Kayirebwa uzaba ari umushyitsi ariko akaba azahabwa akanya akaririmbira abakunzi be indirimbo bakunze cyane.
Kwinjira muri iki gitaramo ni mafaranga 5000 ku myanya isanzwe, imyanya y’icyubahiro ni 10.000 Frw ndetse na 20000 Frw .
Ameza y’abantu 10 ni amafaranga 100000 ( Silver table) naho iriho abantu umunani ni 150.000 ( Golden Table), wishyura kuri MOmo 434466. (DIVINE).
Abaterankunga bakuru muri ibi byishimo ni uruganda rukora amafu, Umushonge Golden 250 na JESPO yenga inzoga ya FLO.
UMUSEKE.RW