Abahinzi bagorwaga no kubona inguzanyo boroherejwe

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA
Daniel Gies, Umuyobozi w'Umushinga CNFA Hinga Wunguke

Bamwe mu bahinzi babikora kinyamwuga bavuga ko bagorwa no kubona inguzanyo mu bigo by’imari kuko usanga bitarumva neza ibyo bakora, ndetse n’icyizere gike bibagirira, gusa kuri ubu bishimira ko bashyiriweho uburyo bwiza bw’ikoranabuhanga buzajya bubafasha kuba bakoroherezwa gufata inguzanyo.

Dusingizimana Sylivie usanzwe ari umuhinzi w’imboga n’imbuto yatangaje ko kubona inguzanyo ku bahinzi bigoye cyane kuko ibigo by’imari bitizera ubuhinzi bwabo.

Yagize ati “Nkatwe kutwizera biragoye kuko ushobora guhinga ahantu runaka ariko atariho utuye batazi imyirondoro yawe.”

Avuga ko umushinga Hinga Wunguke ugiye kubashyira mu buryo bunoze bwo kuba hakoreshwa ikoranabuhanga bagashyira imyirondoro ye muri ‘system’ hanyuma bakamuha inguzanyo bamuzi neza, bigiye kubafasha.

Umutoni Nadine nawe ati “Ntabwo abahinzi, ibigo by’imari bipfa kutwizera ariko kuba Hinga Wunguke yatuzaniye uburyo bwo kudufasha kuba twakorana n’ibigo by’imari. ni ikintu kiza ku buryo tuzarushaho kwiteza imbere.”

Kayizire David, umukozi w’ikigo cya BK Techhouse, gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga yatangaje ko bamaze igihe bakorana n’abahinzi ku bijyanye na ‘Smart Nkunganire’, ko bityo n’ubu bagiye kubigisha gukoresha ikoranabuhanga baka inguzanyo.

Yagize ati” Tuzafatanya n’abahinzi ku buryo bazakoresha iri koranabuhanga bungutse ku buryo amakuru y’imyirondoro yose ibikwa bakaguha inguzanyo bakuzi, bakakwizera.”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), Egide Gatari, yatangaje ko bishimiye uburyo hari imishinga iza gufatanya n’abahinzi nka Hinga Wunguke, yose igamije iterambere rye.

Yagize ati” Iyi gahunda yo gufasha abahinzi kubona inguzanyo, ni nziza izabafahsa kweza neza no guhinga ubutaka bunini.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Umushinga CNFA Hinga Wunguke, Daniel Gies yavuze ko bafatanya n’abahinzi kwiteza imbere kandi ko kuri ubu urubyiruko n’abagore bakora ubuhinzi bibumbiye hamwe bagiye guhabwa amafaranga azabafasha muri ubwo buhinzi.

Yagize ati “Hinga Wunguke izakomeza gufasha abahinzi mu rugendo rwabo kugira ngo biteze imbere. Kuri ubu urubyiruko n’abagore twabageneye milliyoni eshanu z’Amadorali ya Amerika zizabafasha kwiteza imbere kuko tuziko ko bagorwa no kubona inguzanyo.

Umushinga Hinga Wunguke ugamije gufasha abahinzi kongera umusaruro, gutunganya umusaruro ukongererwa agaciro ukavamo ibiribwa bifite intungamubiri.

Uyu mushinga uterwa inkungan’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere (USAID), uzamara imyaka itanu ukaba waratangiye mu 2023.

UWIMANA JOSELYNE / UMUSEKE.RW