Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu irasaba abanyenganda, abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za Kariyeri, gukora ubucuruzi bwubahirije uburenganzira abantu bagenerwa n’itegeko.
Babitangaje mu mahugurwa y’iminsi 2 yahuje Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, abanyenganda, za Kampani zikora Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Sosiyete zishinzwe ubwikorezi mu Rwanda.
Amahugurwa yabereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uhurenganzira bwa muntu Sinyigaya Silas avuga ko abakora ubushabitsi bafite inganda, Kampani zishinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri, Sosiyete zishinzwe ubwikorezi mu Kirere no ku butaka ndetse n’abakoresha abantu benshi bagomba kumenya ko umuntu ari umunyacyubahiro, ari umunyagitinyiro bityo ko agomba guhabwa agaciro karuta amafaranga n’ibindi abantu bakunze guha agaciro kanini.
Ati:’Hari amahame n’amategeko ndakuka avuga ku burenganzira bwa muntu abagiye gutangiza inganda na za Kampani bakwiriye kwitaho bakayagira ayabo’
Sinyigaya yingeraho ko aho izo nganda na za Kampani ziri zigomba kwita ku bidukikije zikanagirira akamaro abazituriye mu kubahindurira Imibereho myiza.
Umuyobozi wa Big Mining Company mu Karere ka Ruhango, Hubakimana Thomas avuga ko Kampani ye yatangiye muri 2015, icyo gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli (RBM) cyamusabye gukora ubucukuzi butabangamiye ibidukikije abyitaho.
Ati:’Mu bakozi 500 mfite bafite amasezerano y’akazi kandi tubahembera ku gihe.’
Avuga ko no mu gihe cya COVID 19 yashegeshe isi muri 2020 babatunze bari mu ngo badakora kugira ngo bubahirize itegeko ribaha uburenganzira bwo kubaho.
- Advertisement -
Cyakora avuga ko batangiye gukora uwo mwuga bahuzagurika, baza kugira amahirwe Igihugu kibaha abakozi babifitiye impamyabumenyi babafasha gukora bya kinyamwuga.
Ati:’Ibigeretse kuri ibyo twubahiriza ibyo abakozi bagenerwa n’amategeko bose bafite ubwishingizi.’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Védaste yabwiye UMUSEKE ko nta cyakabaye kigora abakoresha n’abakozi, kuko Igihugu cyarangije kubashyiriraho amategeko n’amabwiriza agenga abakozi n’Umuriro muri rusange akita no kuburenganzira bagenerwa.
Ati:’Umukozi agomba gukorera ahantu heza kugira ngo atange Umusaruro ndetse na za Kampani, Inganda, abakoresha bakabyungukiramo’.
Gusa bamwe mu mu bakurikiranye ayo mahugurwa bavuze ko batari bazi amategeko arebana n’Uburenganzira bwa muntu, bakavuga ko biyemeje kujya bayashyira mu bikorwa.
Ahakorerwa Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za Kariyeri hakunze kumvikana impanuka za hato na hato z’abahitanwa n’ibirombe, Imwe mu miryango yabo ikavuga ko hari idahabwa ibigenwa n’itegeko.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.