Amajyepfo: RCA yasanze amakoperative 1000 ari baringa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Umuyobozi Mukuru w'agateganyo muri RCA Mugwaneza Pacifique avuga ko mu bugenzuzi bakoze basanze Koperative 1000 ari baringa

Ubuyobozi Bukuru bw’Ikigo Gishinzwe amakoperative mu Rwanda, buvuga ko bwakoze igenzura muri iyi Ntara y’Amajyepfo, busanga hari amakoperative 1000 ya baringa mu  makoperative arenga 1900 ari mu bitabo byabo.

Ibi Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo Gishinzwe amakoperative mu Rwanda, bwabivuze mu nama yabuhuje n’abahagarariye amakoperative yose yo muri iyi Ntara y’Amajyepfo ndetse n’Inzego z’Uturere umunani  zifite mu nshingano imicungire y’amakoperative, Inama yabareye mu Karere ka Muhanga.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RCA,Mugwaneza Pacifique avuga ko mu mibare y’amakoperative iki Kigo gifite mu bitabo byacyo, harimo amakoperative 1947.

Mugwaneza akavuga ko mu bugenzuzi bakoze basanze agera ku 1000 muri yo ari baringa.

Akavuga ko hari ayazimye burundu atagikora, hakaba asinziriye, ayahinduye ibyo yakoraga ndetse n’ayimukiye ahandi.

Ati “Izo zose ziyandikishije mu mwaka wa 2008 Ikigo gitangira, ariko dukoze igenzura tuza gusanga iza baringa ari 1000.”

Cyakora avuga ko  hari izakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID 19, hari izihuje n’izitarabonye ubushobozi bwo kongerera agaciro umusaruro .

Yavuze ko ikigamijwe ari ugushyira amakoperative mu byiciro.

Ati “Izikora twifuza kuzongerera Ubushobozi zikava ku rwego zirimo zikagera ku rundi.”

- Advertisement -

Yavuze iza baringa n’izasinziriye zigomba kugirwa inama zigakanguka kugira ngo zisubire ku murongo.

Mu gihe izarangiye burundu zikwiriye guseswa zigakora ibindi. Hakarebwa n’impamvu yatumye zimwe zimuka izindi zikihuza.

Umuyobozi wa Koperative COPRORIZ Abahuzabikorwa mu Karere ka Kamonyi,  Ndahemuka Jean avuga ko mu myaka yashize muri iyi Koperative habayemo Imicungire mibi, Koperative irahomba ku rwego rwo hasi.

Ati “Twaje kwigira Inama yo kuyivugurura dukuramo abayihombeje ubu igeze aheza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Védaste avuga ko ubugenzuzi RCA yakoze bugiye gufasha inzego kumenya izikora neza, n’iza baringa ari naho bazahera bazigira Inama kugira ngo zongere zikore neza.

Ati “Hari ayo twita baringa wenda akora ibindi agomba gusubiza ibyangombwa imibare ikiyongera cyangwa ikagabanuka bitewe n’ibyo natwe tuzabona.”

Muri iyi nama hanavuzwe bamwe mu bayoboye amakoperative banyereza umutungo w’abanyamuryango bitwaje ko badafite ubumenyi bwo gusesengura ibikuyemo mu nyandiko zinjiza n’izisohora amafaranga ya Koperative.

Gitifu w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Védaste avuga ko ubugenzuzi RCA ikoze buzabafasha kumenya neza Umubare w’izikora neza n’izidakora zigomba kugirwa Inama
Perezida wa Koperative COPRORIZ Abahuzabikorwa Ndahemuka Jean avuga ko kujya Inama aribyo byatumye Koperative yongera kuzanzamuka
Bamwe mu Bayobozi bashinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Turere two mu Majyepfo
Bamwe mu bahagarariye amakoperative mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko hari abitwaza ubumenyi bukeya bw’abanyamuryango bakanyereza Umutungo wa Koperative

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Amajyepfo