Amavubi yatsindiwe muri Sudan y’Epfo – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu bya bo [CHAN], ikipe y’Igihugu ya Sudan y’Epfo yatsinze iy’u Rwanda [Amavubi] ibitego 3-2.

Ni umukino wakinwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ukurikirwa n’abarimo Abanyarwanda benshi biganjemo Ingabo z’u Rwanda, bari gukorera akazi muri Sudan y’Epfo mu Mujyi wa Juba.

Ku munota wa gatatu gusa, Nsabimana Aimable wari wabanje mu bwugarizi, yari amaze kwitsinda igitego. Gutsindwa igitego hakiri kare, kwatumye benshi batangira kuvuga ko Amavubi ashobora kuza kuhatsindirwa byinshi ariko si ko byagenze.

Ku munota wa 20 gusa, Abanya-Sudan bari babonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mandela Malish, maze abasore b’Amavubi batangira gutuma Abanyarwanda batekereza ko bashobora kuza kuhanyagirirwa imvura y’ibitego.

Gusa abasore ba Jimmy Mulisa, bakomeje guhangana n’igitutu cya ba rutahizamu ba Sudan y’Epfo biganjemo abakomoka muri Uganda na Kenya, maze iminota 45 y’igice cya mbere irangira bikiri ibitego 2-0.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya kabiri, abasore b’Amavubi bagarutse bafashe ingamba ndetse ku munota wa 49, kapiteni Muhire Kevin afungura inshundura ku ruhande rw’u Rwanda. Iki gitego cyasaga n’igitanga icyizere cyo kuba byibura bahakura inota rimwe.

Gusa nta bwo Abanya-Sudan batinze, kuko ku munota wa 53 w’umukino bahise babona igitego cya gatatu batsindiwe na Esbon Malish, kiba igitego cyari kije gisa n’igikura mu mukino Amavubi ariko abasore banze kurekura.

U Rwanda rwakomeje gusunika ngo rurebe ko byibura rwagabanya umubare w’ibitego kandi biza kurukundira ku munota wa 66 ubwo Mugisha Didier yaboneraga Amavubi igitego cya kabiri, bituma Abanya-Sudan bagiramo ikikango cyatumye basubira gukina bacunga igitego cya bo kuko bahise babona ko amazi atari yayandi.

Iminota 90 yarangiye Sudan y’Epfo ibonye amanota y’uyu munsi ku ntsinzi y’ibitego 3-2. Umukin wo kwishyura uteganyijwe ku wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza kuri Stade Amahoro.

- Advertisement -

Imibare ya Sudan y’Epfo igaragaza ko mu mikino itanu baheruka gukina, Esbon yatsinze ibitego bine birimo bibiri yatsinze Congo mu gusha itike y’Igikombe cya Afurika. Icyo gihe batsinze ibitego 3-2.

Mu ijonjora ry’ibanze ryabanje gukinwa, iki gihugu cyari cyasezereye Kenya nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 umukino ubabza, uwo kwishyura banganya igitego 1-1.

Ni ku yindi nshuro ya kabiri Amavubi atsinzwe umukino wo hanze mu gushaka itike ya CHAN 2024, nyuma ya Djibouti yari yabanje kubatsinda igitego 1-0 ariko umukino wo kwishyura u Rwanda rutsinda ibitego 3-0.

Abanyarwanda bari baje gushyigikira Amavubi ku bwinshi
Batije Amavubi umurindi
Amavubi yatsinzwe umukino ubanza
Muhire Kevin yongeye kwerekana ko afite uburambe
Ni umukinnyi wafashije Amavubi, cyane cyane hagati mu kibuga
Abasore ba Sudan y’Epfo ubwo bishimiraga igitego
Guhangana ko kwari muri uyu mukino

UMUSEKE.RW