Étienne Ndayiragije yabonye akazi muri Kenya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutandukana n’ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba ku Rugamba, Étienne Ndayiragije yahawe akazi muri Police FC yo muri Kenya.

Ni amakuru yatangajwe n’iyi kipe ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X.

Bemeje ko Ndayiragije ari we mutoza mukuru wa Police FC ikina mu Cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Kenya.

Aganira na UMUSEKE, Étienne yemeje ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’uko ibiganiro bizagenda hagati ye n’abakoresha be.

Ubwo yacaga mu Rwanda, yatojeho Kiyovu Sports na Bugesera FC. Muri Tanzania, yatoje ikipe y’Igihugu na Azam FC. Iwabo i Burundi, yatojeho Vital’O.

Étienne Ndayiragije yatangajwe nk’umutoza mukuru wa Police FC yo muri Kenya

UMUSEKE.RW