Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abagabo babiri bibaga abaturage biyita abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kugira ngo babone uko binjira mu bipangu by’abantu.
Ni abo mu Mu Mirenge ya Bumbogo na Nduba yo mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Wellars Gahonzire yatangaje ko aba bagabo bafashwe tariki ya 9 Ukuboza 2024 bakaba bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba, kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho.
Aba ngo bibaga abaturage babanje gushaka amakuru y’aho bagiye kwiba.
Ati “Abafashwe babanzaga gushaka amakuru y’aho bagiye kwiba, bakamenya umutungo wa nyir’urugo, igihe agira mu kazi ndetse n’umuntu usigara mu rugo kugira ngo babone uko bategura umugambi wo kuhiba”.
CIP Gahonzire avuga ko bazaga bavuga ko baje kubarura amazi, bagakomanga ku gipangu, uri mu rugo yaza kubakingurira bakajya kuri konteri bakiyandikisha ubusa, bagahita bamuzirika bakamupfuka n’umunwa, ari nako bamufatiraho icyuma ngo adataka, umwe muri bo akinjira agatwara bimwe mu bikoresho byo mu nzu.
Ati “Ibikoresho bibye mu ngo z’abaturage birimo televiziyo, imyenda, inkweto, radio, amafaranga n’ibindi.”
Aba bagabo nyuma yo gufatwa bemera ko babikoze inshuri enye, inshuro imwe mu Murenge wa Bumbogo, n’inshuro eshatu mu Murenge wa Nduba. Ni igikorwa bavuga ko bakoraga ari bane ariko hafashwe babiri abandi baracyashakishwa n’inzego z’umutekano.
Muri ubu bujura bemeye ko bajyaga kubukora bitwaje zimwe mu ntwaro gakondo harimo; ibyuma, imbunda y’igipupe, turunovisi, n’icyuma cyica ingufuri.
- Advertisement -
CIP Gahonzire yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kugira amakenga ku baje babagana igihe bari mu ngo zabo mbere yo kubizera bakabaka ibyangombwa bibaranga kugira ngo bamenye abo aribo.
Ivomo:Kigali Today
UMUSEKE.RW