Gen. Muhoozi yemeje ko ari we uzasimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko nyuma y’umubyeyi we, Yoweri Kaguta Museveni, ari we uzahita amukorera mu ngata akazaba Perezida w’iki gihugu.

Mu gihugu cya Uganda hakomeje kwibazwa ku musimbura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka 38 ku butegetsi.

Nyuma yo gukomeza kwibaza ibi, Gen. Muhoozi Kainerugaba yemeje ko ari we uzasimbura umubyeyi we.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, ati “Nzaba Perezida wa Uganda nyuma ya Data. Abitwa ko baharanira ukuri bazatungurwa. Nzubaka igihugu kandi nzagira igihugu cyacu cyiza nk’uko Imana yakomeje kubidukorera.”

Gen. Muhoozi yakomeje kuvugwa nk’umwe mu bazasimbura Perezida Museveni, ariko ntiyakunze kugaruka kuri aya makuru. Uyu munsi yeruye abitangariza Isi yose.

Yoweri Kaguta Museveni yagiye ku Butegetsi mu 1986 ubwo umutwe wa NRM yari ayoboye wafataga ubutegetsi. Perezida Museveni aherutse gutorerwa kuyobora Uganda muri manda ya karindwi.

Gen. Kainerugaba, akunze gusura u Rwanda aho ndetse yakomeje kugaragaza ko Perezida Paul Kagame amufata nka Nyirarume, n’umuntu w’icyitegererezo kuri we.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yemeje ko ari we uzasimbura Papa we ku ntebe yo kuyobora Uganda

UMUSEKE.RW