Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko urubyiruko rutagomba kuvuga ko rwabuze akazi ahubwo rugomba kwitabira imirimo aho kuguma mu ngeso mbi z’ubusinzi, ubujura n’ibindi bikorwa bibi.
Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024 mu gikorwa cyo gutangiza itorero ry’urugerero rigizwe n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye umwaka ushize.
Ni itorero ryatangijwe ku nshuro ya 12 ,mu ntara y’ Amajyaruguru , iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko urubyiruko rusabwa kubahiriza gahunda y’itorero yashyizweho na MINUBUMWE by’ umwihariko bakamenya ubutumwa bukenewe mu gihugu aho kwicara bakazataha imbokoboko, bakarwanya abafite ingengabitekerezo ya jenoside no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati” Ntibizabe umwanya wo kuza gusa ngo mutahe uko mwaje, Ntidukeneye urubyiruko rudakora ngo rujye rwirirwa rutega abantu Kaci bavuye mu kazi, ahubwo musabwa gukurikirana ibiganiro birebana n’indangagaciro, amateka y’igihugu kandi bikazabaviramo impinduka zirangwa n’ ubunyangamugayo”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye uru rubyiruko ko rwahangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati” Icya mbere ni uguhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, mukamenya Ibyo igihugu cyifuza. Ikindi n’ ikibazo cya bagenzi banyu barangwa n’ubusinzi bukabije kuko nta rubyiruko rurara mu kabari ngo ruzagire icyo rwimarira”.
ikindi yagarutseho ni ugushaka ingamba zafasha abaturage kubona ibisabwa, nko kubafasha kubaka ubwiherero, kurwanya igwingira, gukunda umurimo kandi bakazawukorana indangagaciro “.
Avuga ko nubwo urugamba rw’ amasasu rwarangiye hagomba gukomeza urw’ iterambere ndetse bagashishikariza bagenzi babo basigaye bakaza mu itorero kuko hari byinshi bifasha urubyiruko gutanga umusanzu wubaka igihugu no kumenya guhanga imirimo.
- Advertisement -
Urubyiruko mu ngamba
Hirwa Private umwe mu rubyiruko rwitabiriye urugerero avuga ko biteguye gutanga umusanzu wo gufasha bagenzi babo kwihangira imirimo, aho kwirirwa bavuga ko hari ubushomeri no kwitandukanya n’ abakora ubujura bwo gushikuza no gutega abantu kuko iyo bafashwe nabo usanga bashyikirizwa ibigo ngororamuco.
Urubyiruko rugera ku 185 rwatangiye urugerero rw’inkomezabigwi ku nshuro ya 12 mu Murenge wa Byumba bikaba Biteganijwe ko mu karere kose abazakora itorero basaga Ibihumbi bitatu.
Ibindi bikorwa urubyiruko ruzibandaho harimo kwimakaza gahunda ya “Duhurire mu Isibo n’ingoga” ifasha cyane mu kuzamura imibereho y’abaturage bigizwemo uruhare n’abaturanyi bagenzi babo.
Urubyiruko 91,730 rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/24 ni rwo rwatangiye icyiciro cya 12 cy’Itorero Inkomezabigwi.
Ni itorero riri kubera hirya no hino mu Gihugu, aho nyuma y’iminsi ine abaryitabiriye bazarimaramo bazatangira urugerero rudaciye ingando bakora ibikorwa birimo kubakira abatishoboye no gukora umuganda.
UMUSEKE.RW