Mu irushanwa ry’umukino wa Golf ryiswe “CIMEGOLF” ryateguwe hagamijwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 Uruganda rwa Sima rwa Cimerwa rumaze rubayeho, abakinnyi 12 ni bahembwe.
Iri ni irushanwa ryabereye kuri Kigali Golf Resorts & Villas, ariko intego ya ryo, kwari uguhuriza hamwe abakiriya b’uru ruganda ndetse n’abakinnyi bakinnyi b’umukino wa Golf. Yari inshuro ya gatandatu rikinwa.
Ni irushanwa kandi ryahuje abakinnyi barenga 60, barihuriyemo ku wa gatandatu wa tariki ya 30 Ugushyingo. Kuba barakinnye ku munsi w’Umuganda Rusange, byatumye aba bakinnyi bose batangirira rimwe mu myobo 18 igize iki kibuga mpuzamahanga cya Golf.
Mu bitwaye neza muri iri rushanwa, harimo Akanigi Melissa wabaye umukinnyi wa mbere mu bagore nyuma yo gutera umupira muremure (Longest Driver), mu gihe mu bagabo, Mukisa Benjamin, ari na we wegukanye iri rushanwa muri rusange.
Reggio Paol, we yahize bagenzi be mu cyiciro cyo kwigereza umwobo kurusha abandi (Nearest to the Pin). Bisobanuye ko yahembwe nk’uwegereje umwobo umupira kurusha abandi.
Abandi bakinnyi bahembwe ni Karangayire Placide, Déo Kanamugire, Kaushik Pandit ndetse na Bhargav Pandit.
Nyuma y’imikino, Kapiteni wa Kigali Golf Club, Andrew Kulayige, yavuze ko bakeneye amarushanwa menshi nk’aya kuko azafasha abakinnyi kuzamura urwego rwa bo.
Ati “Hari byinshi twagezeho muri iyi myaka yashize kuko ubona abaterankunga ba Golf bari kwiyongera, ariko haracyakenewe indi ntambwe mu kugera aho twifuza.”
“Ibyo bizatuma tubona amarushanwa menshi kandi akomeye kurusha ayo dufite ubu.”
- Advertisement -
Akanigi Melissa wegukanye irushanwa, we yavuze ko uyu mukino ukeneye abakinnyi bashya kuko abahari badahagije ko nk’uko babyifuza.
Ati “Ndanezerewe kuba negukanye igihembo kuko ntabwo biba byoroshye. Uyu ni umukino usaba umwanya, imyitozo myinshi n’ibindi. Abifuza kuwumenyaho byonshi nibaze, bareke kwitinya, bizagenda neza kandi umukino urusheho kumenyekana.”
Irushanwa rya CIMOGOLF, ryahujwe n’isabukuru y’imyaka 40 ishize uruganda rwa CIMERWA rutangiye gukorera mu Rwanda, ndetse runatanga umusanzu mu kubaka ibikorwaremezo mu gihugu.
UMUSEKE.RW