Muhanga: Umubyeyi witwa Uwamariya Thèrese arashinja umwarimu wigisha umwana we kumutoteza avuga ko amuroga.
Uwamariya Thèrese atuye mu Mudugudu wa Rwamugoroba, Akagari ka Makera, Umurenge wa Cyeza aravuga ko hari umurezi witwa Mukanyandwi Josée wigisha mu Ishuri ribanza rya Gatenzi, Umurenge wa Cyeza Akarere ka Muhanga umaze icyumweru atoteza umwana we amushinja ko amuroga.
Uwamariya avuga ko iyo uyu murezi yinjira mu Ishuri yigishamo, yatezaga indirimbo ishinja umwana we amarozi ku buryo ishuri ryose rizi ko uwo mwana aroga mwarimu we.
Ati “Yateraga igisa n’indirimbo akabaza abanyeshuri bose ati “Ni nde murozi?”
Bose bakikiriza bavuga uwo mwana.
Uyu mubyeyi avuga ko iki kibazo cyo guhora ashinja umwana yigisha uburozi cyatumye ubuyobozi bw’Ikigo bufata icyemezo cyo kumuhindurira ishuri, bamujyana mu rindi kugira ngo batongera kugira aho bahurira n’uyu mwarimu.
Uwamariya avuga ko umwana we yabanje gutinya kubibwira iwabo, abimenya ari uko bagenzi be baje bamukwena ko aroga Mwarimu.
Gusa uyu mubyeyi avuga ko yabajije umwana we amubwira ko umwarimu amushinja uburozi kubera ko yamutumye kuvoma, azana igiti umwarimu abaza uwakizanye, abanyeshuri bavuga ko ari uwo mwana (twanze kuvuga amazina kubera imyaka ye, n’umutekano we), waje acyitwaje.
Uriya mwarimu ngo yabanguye inkoni ashaka kuyikubita uriya munyeshuri ashinja uburozi, ngo yumva ikintu kimeze nk’inzoka kimufashe ku kuboko (gifata umwarimu), niko kubwira abanyeshuri ko ngo “ari uburozi bw’iwabo w’uyu mwana bubimuteye”.
- Advertisement -
Yavuze ko uyu mwana yaje kurwara, umubyeyi we yohereza undi muvandimwe kumwitabira, agarutse amubwira ko mwarimu atamwakiriye neza.
Uwamariya avuga ko abonye ko ikibazo kimaze gufata intera yagiye kubibwira SEDO w’Akagari ka Makera n’uhagarariye Komite y’ababyeyi ababwira ko mwarimu atoteza umwana we.
Yavuze ko bamuhamagaye bamubwira ko yitaba mu nteko y’abaturage ikunze guterana ku wa kabiri, akavuga ko ategereje kumva umwanzuro uzavamo ndetse n’ibihano bazafatira umwarimu bashingiye ku magambo akoresha ashinja umwana we.
Dutegura iyi nkuru twageze ku Ishuri Mukanyandwi Josée akoraho tuvugana n’Umuyobozi w’ikigo cya Gatenzi witwa Bagirinka Diane, atubwira ko tutamufata amajwi n’amashusho kuko ikibazo cyabaye adahari.
Cyakora yemereye Itangazamakuru ko agiye guhamagara uyu mwarimu ushinjwa gutoteza uwo yigisha.
Mukanyandwi Josée avuga ko ntacyo yasobanura ku bimuvugwaho ubuyobozi bw’Ishuri butabizi. Yavuze ko ntacyo yatangaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Musabwa Aimable yabwiye UMUSEKE ko aribwo yumvishe ayo makuru.
Ati “Aho menyeye amakuru ndabizeza ko ngiye gukurikirana imvano y’iki kibazo.”
Inteko y’abaturage yo kuri uyu wa kabiri, yagombaga kuvugirwamo iki kibazo cya mwarimu n’umubyeyi w’Umwana ushinjwa uburozi, ntabwo yabaye kubera imvura nyinshi yaguye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga