I Nyanza bakiriye bate igihano ‘ Biguma’ yahawe ?

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
I Nyanza bashima ubutabera bwatanzwe mu rubanza rwa ‘ Biguma’

Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma yakatiwe n’Urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa igifungo cya burundu, ab’i Nyanza bavuga ko hatanzwe ubutabera.

Hategekimana alias Biguma yabaye umujandarume i Nyanza kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akurikiranyweho uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi ku musozi wa Nyamure, Nyabubare, ISAR Songa no kuri bariyeri zari zarashyizwe i Nyanza.

Ku wa 17 Ukuboza 2024, ni bwo urwo rukiko rwashimangiye igifungo cya burundu Hategekimana Philippe yari yarakatiwe muri Kamena 2023, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ariko akaza kujurira.

Biguma yasabaga ko yagirwa umwere, agakurirwaho igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe.

I Nyanza bakiriye bate igihano yahawe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Elasme, yatangaje ko bishimira ko hatanzwe ubutabera kandi yibutsa ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Ati “Twishimiye umwanzuro urukiko rwafashe ko yahamijwe ibyaha.Ibyaha bya jenoside byamuhamye, tukaba twishimiye ko ubutabera bwatanzwe. Ku baturage b’Akarere ka Nyanza, cyane cyane abarokotse jenoside. Abari ku musozi wa karama, Nyamure, Bibare n’ahandi , yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’abatutsi muri aka Karere, ahahoze ari Ntazo na Nyabisindu. Twishimiye rero umwanzuro urukiko rwafashe kuko ni ubutabera bwatanzwe kandi  bwari bukwiye.”

Meya Ntazinda avuga ko ari umwanya mwiza kandi ku kuba hari abaregera indishyi kuko icyaha cyamuhamye.

- Advertisement -

Ati “ Umuco wo kudahana bigaragara ko ugomba gucika, uyu munsi rero biragaragara ko ubutabera buri gutangwa, nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.”

Umyobozi w’Akarere ka Nyanza asaba kandi abaturage gutanga amakuru ku bakihisha ubutabera.

Urubanza rwa Hategekimana mu Bujurire rwatangiye mu Ugushyingo 2024 rukaba rwapfundikiwe ku wa 17 Ukuboza 2024.

Hategekimana w’imyaka 67 y’amavuko yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2005, atabwa muri yombi ubwo yari muri Cameroun mu 2018, yoherezwa i Paris. Icyemezo cyo kumuburanisha cyafashwe muri Nzeri 2021

UMUSEKE.RW

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *