Mu rwego rwo gushyira hamwe hagamijwe kongera imbaraga no guhuza ibikorwa mu mikorere y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imiryango AERG-GAERG-AHEZA na IBUKA yihuje ikora umuryango umwe witwa IBUKA.
Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 8 Ukuboza 2024, rivuga ko ari icyemezo cyafashwe nyuma y’uko iyi miryango yari imaze igihe ibiganiraho.
IBUKA yatangaje ko nyuma y’imaya 30 Jenoside imaze ihagaritswe ko hakigaragara ingaruka za Jenoside mu Rwanda ndetse no mu mahanga, ariko ko uyu muryango ukomeje gufata ingamba zo guhangana nazo no kuzikemura.
Iti” Umuryango IBUKA ufatanyije n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’inshuti z’u Rwanda uzaharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana, uzakomeza kuvuguruza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ivuga ko “Umuryango IBUKA kandi uzakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda nziza y’ubumwe n’ubudaheranwa nk’imwe mu nzira zo kubaka u Rwanda ruzira ivangura iryo ariryo ryose.”
Nyuma y’icyemezo cyo guhuza iyi miryango Inteko rusange yatoye abayobozi b’Umuryango IBUKA, aho Dr Philbert Gakwenzire yagizwe Perezida, Christine Muhongayire agirwa Visi Perezida wa mbere, Blaise Ndizihiwe agirwa Visi Perezida wa kabiri, Louis de Montfort Mujyambere agirwa Umunyamabanga Mukuru.
Hatowe kandi Aline Mpinganzima nka Komiseri ushinzwe Urubyiruko, Uburezi n’Umuco, Me Janvier Bayingana yagizwe Komiseri ushinzwe kwibuka, ubudaheranwa, ubutabera no kubaka amahoro arambye.
Monique Gahongayire yagizwe Komiseri ushinzwe ubuzima, Imibereho myiza no kwimakaza uburinganire. Evode Ndatsikira we yagizwe Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere, kubaka ubushobozi n’ishoramari.
Aya mavugurura areba IBUKA yo mu Rwanda kuko imiryango IBUKA yo mu bindi bihugu izakomeza gukora uko byari bisanzwe ariko itahiriza umugozi umwe n’iyi yo mu Rwanda.
- Advertisement -
AERG yo yashinzwe n’abanyeshuri 12, bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1996, nyuma iza kugenda yaguka.
GAERG yo yavutse mu 2003, ifite intego yo kongerera ubushobozi imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwanya Jenoside n’andi makimbirane hubakwa iterambere ry’u Rwanda.
IBUKA yashinzwe mu 1995 mu rwego rwo guharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubika amateka yayo no guharanira ko itazasubira ukundi. Ikorera mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu.
Dr Philbert Gakwenzire, Perezida wa IBUKA yabwiye UMUSEKE ko inshingano zari zifitwe n’iyi miryango zizashyirwa mu bikorwa na IBUKA.
Ati” Inshingano zizakomereza muri uwo muryango mushya, nta n’imwe izatakara rwose.”
UMUSEKE.RW