Umupfumu Modeste Nzayisenga wamamaye nka Rutangarwamaboko yifatiye ku gahanga umuryango w’umuhanzi The Ben awushinja kwanika inda y’imvutsi ku gasozi avuga ko ari amahano adakwiriye kureberwa.
Ni mu butumwa Rutangarwamaboko yanyujije ku rubuga rwa X, aho yanenze Pamella, umugore wa The Ben werekanye inda atwite mu ndirimbo ‘True Love’ y’umugabo we.
Rutangarwamaboko yavuze ko mu muco Nyarwanda ubundi umugore utwite yambara akikwiza aho gushyira inda ku gasozi nk’uko biharawe muri iki gihe.
Yagize ati” Duhane duhanure kandi duhonore Benimana bahonoke: Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’Ubuzima Butazima. Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku Gasozi kayiha nde n’uRwanda ni Inda. Muzibeho mwo gatsindwa mwe!”
Ubu butumwa bwa Rutangarwamaboko bwatanzweho ibitekerezo byinshi bamwe bashima uko yakebuye uyu muryango wa The Ben n’Abanyarwanda muri rusange biharaje ibisa nk’ibi, gusa hari n’abandi bamubwiye ko adakwiriye kwinjira mu buzima bwite bw’abandi.
The Ben na Pamella baritegura kwibaruka impfura yabo nyuma y’umwaka bakoze ubukwe, ndetse baherutse gukora ibirori byizihiza umwaka bamaranye nk’umugore n’umugabo.
Indirimbo ya The Ben irimo amashusho Rutangarwamaboko yanenze
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW