Jimmy Carter wayoboye Amerika yapfuye ku myaka 100

Jimmy Carter wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaraye apfuye nk’uko byemejwe n’ikigo yashinze cya Carter Cancer.

Binyuze ku mbugankoranyambaga, Carter Cancer yanditse ko uwatangije icyo kigo, wahoze ayobora Amerika yaguye i Plains muri Georgia.

Carter yabaye Perezida wa 39 wa Amerika, kuva mu 1977 kugera mu 1981, akaba yapfuye afite imyaka 100.

Jimmy niwe wayoboye Amerika wari ufite imyaka myinshi kurusha abandi bose bayoboye icyo gihugu cy’igihangange.

Joe Biden n’umufasha we Jill Biden basohoye itangazo rigira riti ” Uno munsi, Amerika n’Isi yose bitakaje Umuyobozi w’igitangaza, umunyepolitiki ukomeye n’umuntu witangira abandi.”

Ku butegetsi bwe, uyu mu demokarate yahuye n’ibibazo byinshi mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, mu gihe yitorezaga kuyobora Manda ya Kabiri yatsinzwe na Perezida Ronald Reagan.

Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe yahaye icyubahiro Jimmy Carter.

Ku rubuga rwa Truth Social yagize ati ” Ibibazo Jimmy yahuye nabyo nk’umukuru w’Igihugu byaje mu gihe gikomeye cyane ku gihugu cyacu, kandi ntacyo atakoze kugira ngo ubuzima bw’Abanyamerika bose butere imbere. Ku bw’ibyo, twese tumufitiye umwenda wo kumushimira”.

Jimmy Carter yari amaze igihe kitari gito ahanganye n’ibibazo by’ubuzima, harimo n’indwara ya kanseri y’uruhu izwi nka Mélanome, yaje gusakara mu mwijima no mu bwonko.

- Advertisement -

Ubwo yavaga ku butegetsi, Jimmy Carter yashyize imbaraga mu bikorwa by’ubutabazi ibyaje kumuhesha n’igihembo cyitiriwe Nobel.

Asize abana bane: Jack, Chip, Jeff na Amy, abuzukuru 11 hamwe n’abuzukuruza 14.

Habanje gupfa umugore we, Rosalynn Smith Carter, yapfuye ku wa 19 Ugushyingo umwaka ushize afite imyaka 77, akurikirwa n’umwe mu buzukuru be, nk’uko bivugwa n’ikigo Carter Center.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW