Kiyovu yasabye abakunzi ba yo kutagwa mu mutego w’abarimo Juvénal

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye kuri Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, iyi kipe yasabye abakunzi ba yo kudatwarwa n’amarangamutima yo kumva amagambo aryohereye y’abarimo Mvukiyehe Juvénal na Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général bahoze bayobora iyi kipe.

Mu myaka itatu ishize, Kiyovu Sports yayobowe n’abarimo Mvukiyehe Juvénal, Mbonyumuvunyi Abdulkarim na Ndorimana Jean François Regis. Muri iyi iki gihe, Urucaca rwahanganiye igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 na 2021-2022 ariko rugwa munsi y’urugo.

Muri iki gihe cyose kandi, iyi kipe yo ku Mumena yanagize ibibazo mu miyoborere ya yo, ndetse byanayikuriranye kugeza magingo aya. Urucaca kandi rwanahuye n’ibibazo byo guhanwa na FIFA kubera kutishyura abahoze ari abakinnyi ba yo barimo Umunya-Uganda, Emmanuel Kalyoba.

Ibi bihano yafatiwe, byayigizeho ingaruka zikomeye ndetse bituma Komite Nyobozi nshya iyobowe na Nkurunziza David ihura n’ibibazo by’amikoro byatewe no kurwana no kubanza kwishyura amadeni basanzemo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024, Umuyobozi w’Urucaca, Nkurunziza David, yavuze ko kumenya amakuru y’uko batemerewe kwinjiza abakinnyi, byatinze ndetse bikabagiraho ingaruka mbi zatumye iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona.

Ati “Imibare yacu muri shampiyona yarapfuye. Twaguze abakinnyi 13 tuzi ko tuzabakinisha kuko nta kibazo cy’abakinnyi twari tuzi. Habura iminsi ibiri ngo isoko rifungwe ni bwo twabwiwe ko tudashobora kwandikisha abakinnyi kuko twahanwe na FIFA.”

David yakomeje avuga ko Mvukiyehe Juvénal na Ndorimana Jean François Regis, batabaniye neza iyi kipe ndetse ikirenzeho bakomeje kwigira incakura kugira ngo bayobye abakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena nyamara ari bo bayiteje ingorane zose iri kurwana na zo.

Nkurunziza yavuze ko bisanze ikipe ifite imyenda y’abakinnyi bose bari bakiyirimo, mu gihe ngo hari abarenga umunani bari barayireze kandi ibyo byose ntabyo bari bazi.

Kiyovu Sports irakina na APR FC kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Péle Stadium mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona.

- Advertisement -
Général wayoboye Kiyovu Sports ariko ayisiga mu bibazo
Mvukiyehe yiswe incakura
Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yanenze abamubanjirije bakomeje kwigira incakura
Kiyovu Sports ikomeje kurwana no gushaka amanota ayikura ku mwanya wa nyuma iriho

UMUSEKE.RW