M23 yasubije ibivugwa n’igisirikare cya Congo

Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru igisirikare cya leta ya Congo, FARDC cyari cyatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko cyafashe bamwe mu basirikare b’uyu mutwe, kivuga ko ari ab’ingabo z’u Rwanda.

Ni amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga aho cyerekana bamwe mu basirikare kivuga ko “ ari ab’u Rwanda” ariko barwanira umutwe wa M23 bakaba barafatiwe mu rugamba bahanganyemo.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko igisirikare cya Congo kiri kubeshya amahanga.

Yagize ati “ Ibi binyoma biri gukwirakwira mu gihugu no ku isi yose, bigmije kuyobya impamvu nyamukuru y’ibibazo bihari. Izi tekini zo kubeshya leta yitwikiriye  no gufata inzirakarengane  kubera ururimi rwabo, ni bumwe mu buryo bari gukoresha kugira ngo bagere ku ntego yabo.”

Mu bihe bitandukanye Congo yashinje u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 .

Kugeza ubu imirwano ikaze hagati ya M23 na  FARDC ifatanyije n’imitwe bakorana irimo Wazalendo iri   kubera mu bice byo muri teritwari ya Lubero nyuma yuko uyu mutwe wigaruriye kamwe mu duce tw’iyi teritwari.

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Lubero nyuma y’aho leta yanze kugirana na yo ibiganiro bitaziguye, bigamije gushakira hamwe amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bwa RDC.

Leta ivuga ko idashobora kuganira n’uyu mutwe ngo kuko ari “Uw’iterabwoba”.

Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo ikomeje gusiga icyasha ingabo z’u Rwanda, izishinja gushyigikira umutwe wa M23.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Nelson

    Nta nka yaciye amabere kuko kera abantu bambaraga impuzu , inkanda n’ishabure ibyo byose byabaga bigaragarira amaso ya buri wese kandi n’ikariso zazanywe n’abazungu si UMUCO wacu wa gakondo , tugaruye umuco rero ku myambarire benshi baguma mu nzu ntibasohoka , ubwo rero bikaba byerekanye UBUKORONI bw’abazungu baje badukuraho ibyacu byiza bakatuzanira ibindi batubeshya ngo nibyo byiza kandi n’iwabo aribyo bakunda !!! Urugero uzarebe ukuntu ababirigi baciye UMWAMI MUSINGA w’u Rwanda , bakimika RUDAHIGWA nawe yakora ibyo badashaka BAKAMWICA , kandi iwabo bayobowe n’UMWAMI !!! none imyambaro nayo ibaye IKIBAZO ! Kera abanyarwanda bambaraga : UMUCO NDETSE N’INDANGAGACIRO NZIMA NA KIRAZIRA .