Miliyari 138 Frw agiye gushyirwa muri  serivisi yo gutwara abagenzi

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yemereye Guverinoma y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika (miliyari 138,8 Frw) yo kuyifasha guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali.

BAD yatangaje ko abatega moto bakabaye bagabanyuka, aho kwiyongera, kuko ari moto ari kimwe mu biteza impanuka nyinshi mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.

Umuyobozi wa BAD mu Rwanda, Aïssa Touré Sarr, yagize ati “Iri shoramari rizafasha mu gukuraho ibibangamiye n’ibishobora kuzabangamira serivisi yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, rinaharure inzira igana ku gutwara abantu n’ibintu kurambye, kunoze kandi kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”

Muri uyu mushinga kandi harimo gahunda yo kuvugurura ibikorwa remezo byifashishwa muri iyi serivisi nka za gare zitajyanye n’igihe na parikingi zo ku mihanda, aho abagenzi bazitegerereza.

Biteganyijwe ko aho abagenzi bategerereza imodoka no kuri za gare hazasakarwa kugira ngo batazajya banyagirwa, kandi hakazaba hatekaniye buri wese, by’umwihariko ababyeyi batwite, abonsa n’abafite ubumuga.

UMUSEKE.RW