Minisiteri ya Siporo yabonye Minisitiri mushya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, agira Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo wasimbuye Eng. Nyirishema Richard.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ni bwo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, hasohotse Itangazo rishyira ku myanya Abayobozi bashya muri Guverimo y’u Rwanda.

Iri tangazo rivuga ko Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga, rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo za ryo za 111, 112 n’iya 116, none ku wa 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashyizeho abayobozi bashya muri Guverinoma.

Mu bashyizweho, harimo Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Nyirishema Richard, Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, mu gihe Uwayezu François Régis yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.

Nyirishema Richard wari Minisitiri wa Siporo mu mezi ane ashize, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.

Minisitiri Nelly Mukazayire, yari Umunyamabanga Uhororaho muri Minisitiri ya Siporo yajemo avuye muri RDB.

Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo
Uwayezu François Regis, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

UMUSEKE.RW