Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, yatangariye igitaramo Icyambu Live Concert III, Israel Mbonyi yakoreye muri BK Arena ku munsi wa Noheli.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10 bari bakubise buzuye BK Arena.
Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro mu masaha ya saa Moya ahava saa Sita abantu bagikeneye gufatanya nawe kuramya no guhimbaza Imana.
Mbonyi yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo izikunzwe ndetse zizwi na benshi, yongeramo n’izindi nshya ziri kuri Album ya kane yise “Ndi ubuhamya bugenda”.
Igitaramo cye cyaranzwe n’udushya aho abaririmbyi be bari bambaye imyambaro isa nk’iy’abo mu idini rya Isilamu.
Muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa x, Nduhungirehe yagaragaje ko yanyuzwe n’igitaramo uyu muramyi yakoze.
Ati “Ni umukozi w’Imana , umunyakuri, umuhanga ku rubyiniro , umunyempano. Ni ubuhamya bwigendera.”
Israel Mbonyi yahisemo ko igitaramo cye cya “Icyambu Live Concert” kizajya kiba ku mugoroba wo kuri uwo munsi aho abakirisitu baba bari mu byishimo by’umunsi mukuru no kwegereza gusoza umwaka.
- Advertisement -
Uyu muhanzi kandi ategerejwe muri Kenya, aho biteganyijwe ko mu ijoro rishyira ubunani azinjiza mu mwaka mushya abanya-Kenya.
UMUSEKE.RW