Mpaga ziravuza ubuhuha muri Ruhago y’Abagore mu Rwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Amakipe akina muri shampiyona z’Abagore z’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, hakomeje kugaragara ubwiyongere bwa mpaga nyamara shampiyona mu byiciro byose, iracyari mbisi.

Mu gihe kitaragera ku minsi 30 hatangiye shampiyona z’Abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse n’iy’Abangavu batarengeje imyaka 17, hamaze kugaragaramo mpaga enye. Ibi byatangiye gutera impungenge abakunzi ba ruhago y’Abagore mu Rwanda isigaye igaragaza ko yazamuye urwego.

Bijya gutangira, byahereye kuri Fatima WFC yo mu Karere ka Musanze, yatewe mpaga kubera gukinisha Nishimwe Françoise uteri ufite ibyangombwa [License] ubwo iyi kipe yatsindaga Muhazi WFC ibitego 4-2 tariki ya 13 Ukwakira 2024. Iyi kipe yanaciwe amande yo gutanga ibihumbi 100 Frw.

Iyi kipe y’i Musanze kandi, yatewe mpaga na Bugesera WFC nyuma yo kubura Imbangukiragutabara ku mukino yari yayakiriye kuri Stade Ubworoherane.

Byakomereje ku bangavu ba AS Kigali WFC batarengeje imyaka 17. Aba batewe mpaga tariki ya 17 Ukwakira 2024 ubwo batagaragaraga ku kibuga cya Indahangarwa U17, maze baterwa mpaga y’ibitego 3-0.

Ahandi hakomereje mpaga, ni i Muhura mu Karere ka Gatsibo ubwo GS Viro WFC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yaterewe mpaga y’ibitego 3-0 ku kibuga cya yo na Nyagatare WFC tariki ya 8 Ukuboza 2024 kubera kutazana imipira yo gukina ku kibuga.

Amabwiriza agenga amarushanwa muri FERWAFA, avuga ko buri kipe igomba kuzana byibura impira 12 ku kibuga ariko Viro WFC yazanye umwe na wo utarimo umwuka.

Indi yatewe mpaga, ni Police WFC yayitewe na Bugesera WFC tariki ya 8 Ukuboza 2024 nyuma y’uko ikipe y’Abashinzwe Umutekano itigeze izana Abapolisi bawucunga ku kibuga kandi biri mu mabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA.

N’ubwo nta byera ngo de, shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bagore mu Rwanda, ikomeje kuzamura urwego uko imnsi yicuma. Ikindi cyo kwishimira muri ruhago y’abagore mu Rwanda, ni shampiyona y’Abangavu iherutse gutangizwa ndetse ikaba yitezweho kuzatanga abakinnyi benshi b’abakobwa kandi bafite impano yo gukina.

- Advertisement -
Fatima WFC iri mu zimaze guterwa mpaga
Police WFC yatewe mpaga kubera kutazana Abapolisi bacunga umutekano ku kibuga
GS Viro WFC yaterewe mpaga ku kibuga cya yo kubera kubura imipira yo gukina

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *