Mu 2035 Umunyarwanda azaba yinjiza asaga miliyoni 6 Frw

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko U Rwanda rwifuza ko mu mwaka wa 2035, nibura buri muturage azaba abasha kubona mu mufuka we amadolari ya Amerika arenga 5,000 (asaga miliyoni 6 FRW) ku mwaka, avuye ku 1,000.

Minisitiri Sebahizi avuga ko ibi biri mu rwego rwo kugera ku cyerekezo 2050, ku buryo hifuzwa ko mu mwaka wa 2035, u Rwanda rwakwinjira mu bihugu bifite ubukungu buciriritse ku rwego rwo hasi.

Kugira ngo igihugu runaka gishyirwe muri icyo cyiciro, ni uko nibura buri muturage umwe wacyo yinjiza ku mwaka amadolari ya Amerika kuva kuri 1.026 kugeza ku 12.475.

Hari kandi ubukungu buciriritse ku rwego rwo hejuru [upper-middle],aho umuturage yinjiza hagati ya 3,956$ na 12.475$ ku mwaka [aha niho u Rwanda rwifuza kuba ruri mu 2050].

Sebahizi ubwo yari mu Karere ka Nyagatare yagize ati ” Uyu munsi mfashe umutungo w’Igihugu wose tukawugabana buri muntu yaba afite 1,000 cy’Amadolari naho 2050 buri wese akaba abona 12,000 y’Amadolari buri mwaka.”

Avuga ko kugira ngo bigerweho hari ingamba zigomba kugenda zifatwa buri myaka itanu. Mu myaka itanu ikurikira ngo biyemeje ko ishoramari ry’abikorera ryikuba kabiri rikava kuri miliyari 2,2 z’Amadolari y’Amerika akagera kuri miliyari 4,6 mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko biyemeje ko ibyoherezwa mu mahanga nabyo byikuba kabiri bikava kuri miliyari 3,5 z’Amadolari y’Amerika bikagera kuri miliyari 7,3 mu myaka itanu iri imbere.

Buri mwaka kandi ngo hazajya hahangwa imirimo 2,500 ku buryo izagera kuri 1,250,000 by’imirimo mu myaka itanu iri imbere.

Kigali Today ivuga ko Minisitiri Sebahizi yatangaje ko n’ubwo hakorwa byinshi mu kuzamura umusaruro, hakiri icyuho mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi no guteza imbere inganda.

- Advertisement -

Ati “Usanga aho dusigaye inyuma nk’Igihugu, ni ukongerera agaciro ku bikomoka ku buhinzi no guteza imbere inganda kuko ari nazo zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.”

Biteganyijwe ko icyerekezo cy’ubukungu cya 2050 kizagirwamo uruhare rukomeye n’abikorera aho leta igenda iva mu ishoramari buhoro buhoro aho irya leta rizagera ku gipimo cya 8%.

Ni mu gihe abaturage basabwa kuvana amaboko mu mufuka bagakora kugira ngo bashobore kugera ku cyerekezo kizatanga umusaruro munini mu bukungu bw’igihugu no mu mibereho myiza muri rusange.

Bimwe mu bizafasha kugera ku cyerecyezo 2050 harimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose, guhanga udushya kandi igihugu kikubabikira ubukungu bwacyo ku bumenyi.

Ikindi kizashyirwamo imbaraga ni gahunda yo kureshya abashoramari kugirango umusaruro w’uru rwego ukomeze kuzamuka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare gitangaza ko mu 2023, amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka yageze ku 1,040$ (asaga miliyoni 1.3 FRW), avuye kuri 1,005$ (asaga miliyoni 1.2 FRW) mu mwaka wabanje.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW