Mu Rukiko Béatrice Munyenyezi yanenze ubuhamya bw’abamushinja

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Mu Rukiko Béatrice Munyenyezi yanenze ubuhamya bw’abamushinja

Béatrice Munyenyezi n’abunganizi be aribo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema bakomeje kugaragaza ko hari ibyo urukiko rwisumbuye rwa Huye rwirengaje, rwanahereyeho rukatira igihano cy’igifungo cya burundu Béatrice Munyenyezi.

Me Bruce Bikotwa ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu cyahamijwe Béatrice Munyenyezi yavuze ko basanze urukiko rwisumbuye rwa Huye rwarahamije icyaha Munyenyezi nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko yabikoze aho hashingiwe ku buhamya bw’abatangabuhamya barimo Munyaneza Jean Damascene alias Sadam.

Me Bruce Bikotwa avuga ko imvugo z’abatangabuhamya zaranzwe no kutavugisha ukuri ndetse n’abatangabuhamya bashinja Béatrice Munyenyezi ndetse harimo ukwivuguruza no kuvuguruzanya hagati yabo.

Me Bikotwa avuga ko nko kuri Jean Damascene Munyaneza Alias Sadam ko atavugishije ukuri ku birebana n’uwo yavuze ko yari umubikira.

Sadam yavuze ko kugira ngo umubikira bigere aho asambanywa akanicwa, byahereye kuri bariyeri yo ku Mukoni I Huye maze Sadam ubwe amusaba indangamuntu, Sadam ahita abwira Munyenyezi ko uwo mubikira  ari mu bwoko bw’Abatutsi maze iyo ndangamuntu ayiha Munyenyezi.

Icyo gihe ngo nyirabukwe wa Munyenyezi witwa  Nyiramasuhuko Pauline yaraje amujyana mu modoka kuri hoteli Ihuriro ya Nyiramasuhuko.

Me Bikotwa ati”Icyo tunenga ni uko Sadam atabashije kumenya amazina y’uwo mubikira kandi yarafashe indangamuntu ye akarebaho ndetse ntiyabashije no kumenya umuryango yakomokagamo kuko n’urukiko ntacyo rwabivuzeho.”

Me Bikorwa yakomeje avuga ko urukiko ntacyo rwavuze ku byo bireguye bikaba ari intenge ikomeye kuko urukiko ruba rugomba gusobanura impamvu z’imbande zombi.

Me Bruce Bikotwa ati”Urukiko rwagendewe kubyo ubushinjacyaha gusa bumera nkaho bwiburanyaga.”

- Advertisement -

Me Gashema Felecien nawe wunganira Béatrice Munyenyezi nawe yavuze ko ikindi cyagaragaye habayeho kwivuguruza ku bijyanye n’isambanwa n’iyicwa ry’uwo mu bikira.

Yagize ati”Kuko twe ntitwemera ko n’uwo mubikira yabayeho.

Me Gashema yavuze ko mu gutanga ubutabera urukiko ruzahe agaciro ibyo bavuga kuko hari urubanza rwa Nyiramasuhuko ari nawe wari nyirihoteli Ihuriro kuko mu rubanza rwa Nyiramasuhuko ari nawe nyiriyo hoteli ntaho umubikira avugwamo ko yasambanyirijwe Kuri iyo hoteli kandi nawe aregwa Ibyaha bya jenoside.

Me Gashema kandi yavuze ko urukiko rwisumbuye rwa Huye rwandikiye umwe mu bakobwa ,umutangabuhamya yavuze ko yasambanyijwe yanga kuza gutanga ubuhamya avuga ko ataza muri urwo rubanza.

Me Gashema akavuga ko abo bakobwa bandi umutangabuhamya avuga ko basambanyijwe bavuye I Gisagara baje I Huye kuri hoteli Ihuriro baza bahungiye Kwa Arsene Shalom Ntahobari(umugabo wa Béatrice Munyenyezi) bahakurwa n’inkotanyi bityo  batatanze ubuhamya muri RIB kuko bazi neza ko bagiriwe neza ndetse banze kuza gishinja Béatrice Munyenyezi.

Me Gashema ati”Bivuze iki Nyakubahwa Perezida? ibyo uriya mutangabuhamya yashinjije Munyenyezi ntabyabaye kuko iyo biba aribyo uwo mukobwa wasambanyijwe niwe wari kuza mbere gutanga ubuhamya kuri Béatrice Munyenyezi”

Me Bikotwa yavuze ko nta mutangabumya uzi Béatrice Munyenyezi mu bamushinja kuko bo ntawuvuga ko yamubonye atwite kandi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 na mbere yaho yari atwite.

Béatrice Munyenyezi uregwa none Ibyaha bya jenoside ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko akaba yarakatiwe igihano cya burundu, yoherejwe kuburanira mu Rwanda na Leta Zunze ubumwe z’America.

Urubanza ruzakomeza taliki ya 27 Mutarama 2024.

Théogène NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *