Anathole Muhizi wamenyekanye arega BNR kuri Perezida Paul Kagame uri muri dosiye imwe na Me Emile Katisiga Rusobanuka, bajuririye igihano bahawe .
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwahamije aba bombi ibyaha birimo icyo kwihesha no gukoresha ku bw’uburiganya atabikwiriye, impapuro zitangwa n’inzego zabigenewe, bakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.
Me Katisiga Rusobanuka Emile aregwa ibyaha bitatu ari byo gukoresha atabikwiriye ku bw’ubwuburiganya inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no kuyobya abacamanza.
Aba bose ku rwego rwa mbere hari ibyaha byabahamye maze urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rubahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu kuri buri umwe.
Ni cyemezo aba bombi bajuririye gusa Muhizi Anathole afungiye mu igororero rya Muhanga naho Me Emile Katisiga Rusobanuka we ntafunzwe.
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Me Aristide Mutabaruka umwe mu bunganira Anathole Muhizi, yavuze ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga byatumye bahita bajurira.
Me Mutabaruka yavuze ko Me Emile Katisiga Rusobanuka yaburanye adafunzwe byanatumye n’ubu nubwo yakatiwe igifungo ariko kugeza ubu adafunzwe hategerejwe icyemezo cy’urukiko cya nyuma yakatirwa igifungo akabona kujya gufungwa ariko nabwo azaburana adafunze.
Aba bombi aribo Anathole Muhizi na Me Emile Rusobanuka Katisiga ubushinjacyaha buvuga ko mu mwaka wa 2022 umurenge wa Jabana watanze icyemezo cyigaragaza ko uwitwa Nibigira Alphonsine ari ingaragu kandi yarashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2010 kandi ko icyo cyemezo cyasabiwe kuri telefone ibaruye kuri Anathole Muhizi maze icyo cyemezo gikoreshwa mu rubanza rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge i Kamonyi.
Mu kirego cyateshaga agaciro cyamunara ya Banki Nkuru y’u Rwanda ku nzu ya Rutagengwa Jean Leon n’umugore we Nibigira Alphonsine, iyo nzu ya Leon na Alphonsine ikaba yarugurishijwe na Muhizi Anathole mu byo ubushinjacyaha bwita ko ari uburiganya.
- Advertisement -
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko nubwo icyemezo cyatanzwe ko Alphonsine ko ari ingaragu byari amakosa kuko yashatse gusa byarakosowe ariko ku munsi icyo cyemezo cyasabwaga na Muhizi Anathole mu mwaka wa 2022 yagishyikirije Me Emile Rusobanuka ayo makosa yaratarakosorwa.
Ubushinjacyaha bukavuga ko Me Emile Katisiga Rusobanuka we yahawe kiriya cyemezo cya Alphonsine ko ari ingaragu cyasabwe na Muhizi nawe agiha Me Emile Katisiga Rusobanuka anatanga ikirego mu izina rya Alphonsine ko ariwe umuhagarariye.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Me Emile yareze avuga ko ahagarariye Alphonsine nyamara batanaziranye.”
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Me Emile Katisiga yahimbye mu buryo bw’uburiganya ko ahagarariye Alphonsine afatanyije na Muhizi Anathole wifuzaga ko iyo cyamunara iteshwa agaciro.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ko buri wese yahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu.
Mu myiregurire ya buri umwe mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga bose bahakanye ibyo baregwa.
Muhizi Anathole wareze Banki Nkuru y’u Rwanda kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko nta cyaha yakoze kimwe na Me Katisiga Rusobanuka Emile bose basabaga kugirwa abere ari na byo ababunganira basabaga.
Kuri Muhizi Anathole we yavugaga ko atari guhabwa icyangombwa kitari icye kandi bigaragara ko ari kucyaka mu izina ry’undi.
Naho Me Emile Katisiga Rusobanuka we yiregura, yavuze ko Alphonsine yazanye na Muhizi Anathole bamubwira ko hari ikirego bashaka gutanga.
Icyo gihe banazanye icyo cyangombwa ko Alphonsine ari ingaragu atasezeranye nyuma Me Emile Katisiga Rusobanuka akavuga ko yaje gutungurwa no kubona BNR hari icyemezo igaragaza ko Alphonsine atari ingaragu ahubwo yasezeranye byemewe n’amategeko.
Uko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwabibonye
Urukiko rwasanze ko kiriya cyemezo kigaragaza ko Alphonsine ari ingaragu cyasabwe hakoreshejwe telefone ibaruye kuri Muhizi Anathole ashingiye ku ikosa ryari ritarakosorwa mu bitabo by’irangamimerere .
Byerekanaga ko Alphonsine ari ingaragu anagikoresha mu buriganya afatanyije na Me Emile Katisiga Rusobanuka kandi uwo munsi icyo cyemezo gisabwa bikagaragara ko Muhizi Anathole yavuganye na Me Katisiga Rusobanuka Emile kuri telefone zabo inshuro enye ndetse na Muhizi Anathole akaba ariwe wishyuye igihembo cy’avoka cyahawe Me Emile Katisiga Rusobanuka.
Urukiko rwabishingiyeho rubakatira igifungo bombi n’ubwo Me Emile Katisiga Rusobanuka atahise afungwa kubera impamvu Me Aristide Mutabaruka yasobanuye haruguru, ntibaratangira kuburana ubujurire bwabo bagaragaza impamvu bajuriye.
Anathole Muhizi wamenyekanye mu mwaka wa 2022 ari mu karere ka Nyamasheke aregwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuri Perezida Paul Kagame ko yariganyijwe inzu yaguze, yari yaje kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame aturutse i Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda, umukuru w’igihugu yahise abwira inzego zitandukanye gukurikirana ikibazo cya Anathole Muhizi maze inzego bireba zigaragaza ko ibyakozwe birimo amanyanga agize ibyaha bihanwa n’amategeko ku isonga hanafungwa Anathole Muhizi.
Niba ntagihindutse Anathole Muhizi aratangira kuburana ubujurire bwe muri Mutarama 2025 mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.
Muhizi wareze BNR kuri Perezida Kagame, urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW