Bamwe mu babyeyi batuye mu bice by’icyaro mu Karere ka Musanze, bahamya ko kuba baregerejwe amashuri y’imyuga, yabaye inkunga ikomeye yo gukura abana babo mu bikorwa by’urugomo kuko ngo hari n’abari barahindutse amabandi.
Muri gahunda yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi igihugu cyihaye, harimo ko nibura 60% by’abanyeshuri basoza amashuri y’icyiciro rusange bazajya bajya kwiga mu mashami y’imyuga n’ubumenyi ngiro, aho kugeza ubu muri buri Murenge mu gihugu haboneka ishuri ry’imyuga.
Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu mashuri y’imyuga bavuga ko yaziye igihe, ngo kuko hari abari bafite abana bacikirije amashuri babura icyo gukora bakishora mu bikorwa by’urugomo birimo n’ubujura.
Bavuga ko ubu basigaye biga ndetse ngo abarangiza bamwe bihangira imirimo, ku buryo hari ibyo babakorera bitabasabye kujya mu mujyi. Uwamahoro Clementine yagize ati” Hari ubwo abana bacu bacikirizaga amasomo kubera impamvu nyinshi, wakwifuza kumujyana mu myuga amashuri akaba ari kure, akenshi abana nk’aba bakuraga birirwa mu mirima y’abandi biba, bakiga ingeso mbi zo kwishora mu biyobyabwenge, bapfumura amazu yabandi, ariko turashimira Perezida Paul Kagame watuzaniye aya mashuri abana bacu bakaba baratangiye kuva mu bushomeri.”
Turatsinze Jean Baptiste umwe mu bana bize imyuga yagize ati” Aya mashuri y’imyuga baduhaye yabaye igisubizo gikomeye, noneho nka hano mu cyaro biratworohera tukiga dutaha, hano hari byinshi byo gukora ariko kuko tutari tubifiteho ubumenyi bigakorwa n’abavuye kure, ariko kuko twabyize turabyikorera, ubu turubaka amazu ya hano, dusudira inzugi, amadirishya n’ibindi kuko twabyize.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko amashuri y’imyuga azakomeza kongerwa umubare hirya no hino mu Karere, asaba ababyeyi bafite abana kubajyana muri aya mashuri aho yageze, kugira ngo bige ibizabafasha kwiteza imbere cyane ko aribo yashyiriweho.
Yagize ati” Twishimira ko leta yashyize imbaraga mu kongera amashuri y’imyuga, na hano mu Karere kacu amashuri arahari yubatse neza kandi arimo ibikoresho, n’ubwo hakiri aho bikigaragara ko ari bike, ariko nabyo bizagenda biboneka uko ubushobozi bugenda buza, icyo dusaba ababyeyi ni ukujyana abana babo muri aya mashuri kuko nibo yubakiwe bayavomemo ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere.”
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko hagati ya 65% na 70% by’abasoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bahita babona akazi mu gihe cy’amezi atandatu basoje amasomo.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
- Advertisement -
UMUSEKE.RW/MUSANZE