Nsabimana Céléstin yahawe kuzakiranura AS Kigali na Rayon

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukino ukomeye w’umunsi wa 13 wa shampiyona uzahuza AS Kigali na Rayon Sports, wahawe Nsabimana Céléstin uherutse kugirwa umusifuzi mpuzamahanga uzatangira kwambara ikirango [badge] cya FIFA muri Mutarama 2025.

Guhera ejo Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium, hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona. Kuri iyi Stade, hazabera umukino uzahuza Police FC na Bugesera FC. Ni umukino uzasifurwa na Umutoni Aline uzaba ari hagati mu kibuga, Ndayisaba Said na Murangwa Usenga Sandrine, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Ishimwe Réne azaba ari umusifuzi wa kane.

Kuwa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2024, hateganyijwe imikino ine irimo ukomeye uhanzwe amaso na benshi uzahuza AS Kigali na Rayon Sports Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Péle Stadium. Ni umukino wahawe abasifuzi batatu bari mpuzamahanga bazaba bayobowe na Nsabimana Céléstin uzaba ari hagati mu kibuga.

Azaba afatanya na Mutuyimana Dieudonné Dodos na Akimana Juliette, mu gihe Nshimiyimana Remy Victor azaba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino.

Amagaju FC azaba yakiriye Marines FC Saa cyenda z’amanywa kuri Stade mpuzamahanga ya Huye. Ngabonziza Jean Paul ni we uzawuyobora ari hagati mu kibuga, Safari Hamiss na Ruhumuriza Justin, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Muhaweyezu Roberto azaba ari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino.

Muhazi United izakira Gasogi United Saa cyenda z’amanywa kuri Stade ya Ngoma. Ni umukino uzayoborwa na Uwikunda Samuel uzaba ari hagati mu kibuga, Ndayambaje Hamdan na Karemera Tonny bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Bigabo Frank azaba ari umusifuzi wa kane.

Rutsiro FC izakira Musanze FC Saa cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda. Ugirashebuja Ibrahim ni we uzaba ayoboye uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati, Maniragaba Valery na Ntirenganya Elie bazaba bari ku ruhande mu gihe Musoni Henry azaba ari umusifuzi wa kane.

APR FC yo izaba yakiriye Mukura VS Saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Nizeyimana Is’haq azaba ari umusifuzi wo hagati mu kibuga, Karangwa Justin na Nsabimana Patrick bazaba ari abasifuzi bo ku ruhande mu gihe Akingeneye Hicham azaba ari umusifuzi wa kane.

Ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, hateganyijwe umukino umwe uzahuza Gorilla FC na Kiyovu Sports Saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Mulundangabo Moïse ni we uzayobora uyu mukino nk’umusifuzi wo hagati mu kibuga, Ishimwe Didier na Jabo Aime Aristote, bazaba ari abanyagitambaro mu gihe Mukiza Patrick azaba ari umusifuzi wa kane.

- Advertisement -

Ku wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, ni bwo hazakinwa umukino usoza umunsi wa 13 wa shampiyona. Uzahuza Vision FC na Etincelles FC Saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Uzayoborwa na Irafasha Emmanuel [King] nk’umusifuzi wo hagati, Habumugisha Emmanuel na Bazahira Aimable bazaba bari ku ruhande mu gihe Ngabonziza Dieudonné azaba ari umusifuzi wa kane.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe y’Igihugu, Amavubi, y’abakina imbere mu Gihugu, izahita ijya mu mwiherero utegura umukino ubanza na Sudan y’Epfo uteganyijwe gukinwa tariki ya 22 Ukuboza 2024 mu gushaka itike ya CHAN 2024 izakinwa mu ntangiriro za 2025.

Nsabimana Céléstin yatangiye guhabwa imikino minini

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *