Nta we tuzemera ko yaduhungabanyiriza umutekano – P. Kagame

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kwishama igihe babonye akanya kuko ari ko ubuzima bumeze, ariko yanahaye ubutumwa abakeka ko bizoroha guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame yabivuze mu ijambo yageneye abayobozi ba Leta, abikorera n’abandi batumirwa mu birori bisoza umwaka byateguwe n’umuryango wa Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame.

Yavuze ko uyu mwaka urangiye wagenze neza, agaruka ku byawuranze birimo amatora aho Abanyarwanda bamugiriye icyizere bamutorera manda y’imyaka itanu.

Mu bindi byabaye byiza ni ni ukuba u Rwanda rwarishimiye imyaka 30 umuryango RPF-Inkotanyi umaze uyoboye igihugu n’ibikorwa byabaye birimo kwibuja ku nshuro ya 30 amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umunsi wo kwibohora na wo wizihijwe ku nshuro ya 30.

Perezida Paul Kagame yishimiye ko u Rwanda ubu ari nyabagendwa nyuma y’icyorezo cya Marburg cyari cyadutse mu gihugu kikaza gukubitwa inshuro.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza, 2024 byaranzwe n’imbyino, gusangira no gusabana hagati y’umuryango wa Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame.

Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda kwishima igihe babonye akanya. Ati “Igihe cyose kibonetse tujye twishima pe, twimareyo. Si ko ubuzima bukwiriye kugenda se? Ukishimira ibyo ugezeho, ukiteganyiriza…”

Yavuze ko uko umuntu yishima hari igihe bamwe baba bamwifuriza inabi. Aha Perezida Paul Kagame avuga ko uwishima akwiye gusiga ako kantu ko kwirinda kuri buri muntu, no kuri buri wese.

Ati “Nta we tuzemera ko yaduhungabanyiriza umutekano, n’umunsi n’umwe, ntibizakunda. Ndetse dufite ubushake buruta amikoro.”

- Advertisement -

VIDEO

UMUSEKE.RW