Nyamagabe: Bakiranye yombi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Uwamariya Agnes, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage

Mu Karere ka Nyamagabe bagaragaza ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ifite akamaro kanini, kuko bifasha abana kugira ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru, ndetse n’ababyeyi bagakora imirimo ibateza imbere batekanye.

Gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yatangiriye mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 muri 2014, yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda muri 2019, aho yahise igirwa itegeko mu mashuri yose.

Uwimana Spéciose utuye mu murenge wa Gasaka, avuga ko ababyeyi bishimiye gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kuko byazamuye imitsindire.

Ati: “Icyo twishimira nuko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri ku bana bose yatumye batsinda neza. Mbere benshi barabwirirwaga kuko ababyeyi babaga bagiye guca inshuro.”

Hafashimana Ildephonse we avuga ko n’ubwo hari ababyeyi mbarwa bakigenda biguru ntege mu gutanga amafaranga asabwa ngo umwana afate ifunguro riboneye, iyi gahunda ari ntagereranywa.

Ati:”Hari ababyeyi batarabyumva kandi batabuze ubushobozi ahubwo bigaterwa n’imyumvire. Abo twasaba ko ubuyobozi bubegera bakigishwa.”

Prosper Uwayezu, Umuyobozi w’ishuri rya G.S St Kizito Gikongoro yabwiye UMUSEKE ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatanze umusaruro.

Ati ” Kuri GS Gikongoro dufite abana 2.069 kandi bose tubagaburira hano ku ishuri bameze neza. Twita rero ku buziranenge bw’ibyo tubagaburira.”

Avuga ko bigitangira hari ababyeyi batabyumvaga neza ariko ubu bakaba batanga umusanzu ku gihe n’ubwo hari abagihura n’imbogamizi zijyanye n’ubushobozi.

- Advertisement -

Ati ” Ntabwo tuvuga ngo utaratanga umusanzu ntafata ifunguro kuko aba azawutanga. Kuva dutangiye umwaka nta munyeshuri ubwirirwa.”

Uwamariya Agnes, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage avuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yishimiwe cyane.

Agaragaza ko ku bufatanye n’ababyeyi, ku bigo by’amashuri byose mu karere Nyamagabe batangiye guhinga ibihumyo, imboga ndetse n’imbuto kugira ngo barusheho kwishakamo ibisubizo.

Yongeraho ko kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ku mashuri byagabanyije igwingira mu bana, riva ku kigero cya 26,4% rigera kuri 19%.

Ati: “Mu mwaka urangiye wa 2022/2023, twavuye ku kigero cya 26,4% by’abana bagwingiye mu Karere, bigera kuri 19%.”

Uwamariya avuga ko muri uyu mwaka bafite gahunda yo kugera kuri 15% by’abana bagwingiye kandi ko kugaburira abana ku ishuri ari intwaro bazifashisha.

Bella Naivasha Hakizimana, umukozi wa RSB muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge yabwiye UMUSEKE ko bakomeje ubukangurambaga mu bigo by’amashuri kugira ngo amafunguro ahabwa abanyeshuri abe yujuje ubuziranenge.

Ati ” Iyo umunyeshuri ahawe ifunguro ritujuje ubuziranenge, bigira ingaruka ku mikurire ye n’imitekerereze. Ni inshingano zacu kunoza uruhererekane rw’ibiribwa, kuva ku murima kugera ku isahani y’umunyeshuri.”

Miliyari zikabakaba 100Frw ni zo leta ishora muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri “School Feeding” buri mwaka kugira ngo kuri buri kigo cy’ishuri mu Rwanda abana babone ifunguro rya saa sita.

Prosper Uwayezu, Umuyobozi w’ishuri rya G.S St Kizito Gikongoro
Bella Naivasha Hakizimana, umukozi wa RSB muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge
Uwamariya Agnes, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Nyamagabe

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *