Abarihiwe amashuri y’imyuga ariyo ubwubatsi, kudoda, banahawe ibikoresho ry’ibyo bize basabwa kubibyaza umusaruro.
Bize imyuga mu gihe cy’amezi atandatu, bikozwe n’akarere ka Nyanza gafatanyije n’umushinga wa Brac witwa Youth Empowerment Accelerator for Health (YEAH) uterwa inkunga na UNFPA.
Abize bahawe ibikoresho byose byabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Mukeshimana Adeline umuyobozi w’umushinga YEAH mu karere ka Nyanza, yavuze ko ibyo bakoze bagira ngo borohereze abo barihiye amashuri y’imyuga gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Yagize ati “Ibyakozwe ni mu rwego rwo kugira ngo abo twarihiye biborohere gushyira mu bikorwa ibyo bize, nta mbogamizi bahuye na zo.”
Yavuze ko ku ruhande rwabo ntacyo batakoze ahasigaye ari aha bariya bize imyuga.
Bamwe muri uru rubyiruko rwarihiwe amashuri y’imyuga rukanahabwa ibikoresho, bavuze ko ibyo bakorewe ari nzira nziza zo kubafasha kujya guhangana ku isoko ry’umurimo.
Uwitwa Kubwimana Moussa wize gusudira yagize ati “Aya mahirwe twabonye tugiye kuyabyaza umusaruro. Dushimira umushinga YEAH wabidufashijemo tukaba tubigezeho.”
Niyonzima Eric wize ubufundi na we yagize ati “Ubundi byabaga byagorana kwiga, noneho kugira ngo ujye ku isoko ry’umurimo nta bikoresho umuntu afite, akenshi umuntu yanasozaga kwiga nta n’igishoro afite ariko ibyo byakemutse, ubu nta rwirwatwazo tugiye kubikoresha akazi.”
- Advertisement -
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine yasabye uru rubyiruko ko ibyo bize n’ibikoresho bahawe nk’inkunga igomba kubafasha bakabibyaza umusaruro bikanaborohera gukora ibyo bize.
Yagize ati “Ibikoresho muhawe si ibyo kugurisha, ahubwo ni ibyo kubafasha kwigira mukava ku rwego rumwe, mukajya ku rundi maze mukiteza imbere.”
Akarere ka Nyanza gafatanyije n’umushinga wa Brac witwa YEAH uterwa inkunga na UNFPA barihiye amashuri y’imyuga urubyiriruko 100.
Banahaye ibikoresho amakoperative atanu arimo abafite ubumuga, ababyina imbyino gakondo n’ayandi aho byose hamwe byatwaye amafaranga arenga miliyoni 55Frw.
NSHIMIYIMANA Theogene
UMUSEKE.RW/ NYANZA