Nyanza: Hashyizweho itsinda ryihariye ry’abagabo rigamije kwita ku bana

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Bamwe mu bagabo bari mu itsinda rifite inshingano zo kumva ko bafasha abana bo mu rugo

Mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza ,hashyizweho itsinda ry’abagabo  bakangurirwa kumva ko bafite inshingano zo kwita kubana mu rugo.  

Mu gusoza icyumweru cyahariwe ihame ry’uburinganira n’ubwuzuzunye cyateguwe n’umushinga USAID Gikuriro kuri bose, Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, Rwahama Innocent yavuze ko  bashyizeho itsinda ry’abagabo rifite inshingano kumva ko gufasha abana mu rugo ari ngombwa ndetse mu rugo hakarangwamo ubwumvikane.

Rwahama yavuze ko igihe umugabo n’umugore batumvikana byagira ingaruka ku bana kuko muri urwo rugo hashobora no kurangwamo igwingira.

Yagize ati“Batumvikana ntibagaburira abana indyo yuzuye ahubwo ababyeyi bakwiye guhurizahamwe kandi birashoboka

Rwahama yakomeje avuga ko bafatanyije n’inama y’igihugu y’abagore bashyizeho itsinda ry’abagabo rifite inshingano zo kumva ko bafite uruhare ku bana bo mu rugo.

Yagize ati”Abagabo bafite uruhare mukujyana abana mu marerero, kubategurira indyo yuzuye n’ibindi  kandi ku mugabo kurera abana ntibiteye ikimwaro.”

Mfitumuremyi Anathole umwe mu bagabo babarizwa muri iri tsinda yavuze ko batangira bitari byoroshye aho batangiye bitwa akagoroba k’abagabo gusa ubu bamaze kumva inshingano zabo bakanakora abandi bakabareberaho.

Yagize ati”Ubu tugira uruhare mukubaka umuryango utagira ihohoterwa kandi uzira ubukene aho dutanga inyigisho kandi tuzakomeza kumenya abana bacu kugirango n’abandi baturebereho.”

Mugenzi we nawe yagize ati”Ubu namenye akamaro ko gufasha umwana mu rugo nyina yaba ahari cyangwa adahari inshingano ndazikora kandi nkazikora neza kubera itsinda ry’abagabo ndimo.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyanza Kayigambire Theophile yavuze ko abagabo bamaze igihe kinini baryamira abagore.

Kayigambire yavuze ko kuva mu mwaka wa 1990 gusubira inyuma nta mugore wabayeho Minisitiri cyangwa wabaye Perefe n’ibindi aho habagaho ihezwa ry’abagore gusa aho leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yaziye byahise bikemuka ubu abagore bafata ibyemezo hari n’abayobozi bakomeye b’abagore none kuba hariho itsinda ry’abagabo rishobora no gufasha abandi bagabo guhindura imyumvire bagafasha abagore babo ari intambwe nziza yateye byibura banita ku bana.

Muri iki gikorwa kandi uyu mushinga USAID Gikuriro kuri bose wahaye ibihembo itsinda ry’aba bagabo birimo ibikoresho bivomerera imirima n’ibitera imyaka, aho iri tsinda ryagaragaje ubudashyikirwa mu gakungurira abaturage gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda.

Kuri uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti”Twubake umuryango uzira ihohotera”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umushinga wa USAID Gikuriro kuri bose yashimiye abagabo bari mu itsinda uruhare rwabo
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza yavuze ko leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yaciye ihezwa ry’abagore
Inzego zitandukanye zahaye aba bagabo ibikoresho
Umuryango uvuga ko wabanaga mu makimbirane ariko ririya tsinda ry’abagabo ryarabigishije ubu basigaye babanye neza

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza