Ishuri ryo mu karere ka Nyanza ryibwe ibiribwa maze umuzamu we aburirwa irengero, RIB ikaba yatangiye iperereza
Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro mu kagari ka Munyinya mu mudugudu wa Cyuriro.
UMUSEKE wamenye amakuru ko mu kigo cya G.S Munyinya hamenyekanye ko abantu batazwi baraye baje ahabikwa ibiribwa bica giriyaje (grillage) bibamo ibintu bitandukanye birimo umuceri ibiro 200,amavuta yo guteka litiro 35, umunzani w’umuriro bapimishaga ibiribwa,amajerika atatu yashizemo amavuta.
Amakuru avuga ko uwabimenye bwa mbere ari umuzamu ariko atazi igihe babyibiye nawe abibwira umutetsi bigera ku mwarimu cyera kabaye umuyobozi w’ishuri nawe aza kubimenyeshwa kuko byabaye mu gicuku.
Umuyobozi w’ishuri rya Munyinya Gafuku Balthazar yabwiye UMUSEKE ibyibwe birimo amavuta bayamaze ariko biba ngombwa ko ibindi bigo baturanye byabahaye amavuta babasha gutekera abanyeshuri.
Uriya muyobozi akomeza avuga ko umuzamu yahise atoroka akaba atari kuboneka, inzego zibishinzwe nka RIB bakaba batangiye gukora iperereza.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza