Nyanza: Polisi yafunze umusaza wakoze Jenoside  aza guhindura amazina

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza  yafunze umusaza wari warahinduye amazina yihishahisha, yaranabihamijwe n’inkiko gacaca gukora jenoside.

Umusaza w’imyaka 62 yafatiwe mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu kagari ka  Mulinja mu Mudugudu wa Burambi.

Uriya musaza wafashwe yitwa Uwihoreye Venant akomoka mu cyahoze ari komini Karambo muri Segiteri Rugazi muri serile Masinde ubu ni mu Murenge wa Musebeya mu kagari ka Sekera mu Mudugudu wa  Rugazi mu Karere ka Nyamagabe.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uriya musaza Uwihoreye Venant yahinduye amazina yitwa Ramazani Yusufu akekwaho yakatiwe n’inkiko gacaca imyaka 30 ahita acika ahungira mu karere ka Nyanza aho yabaye mu mirenge itandukanye.

Ubu yabaga mu Murenge wa Kigoma, mu Kagari ka Mulinja, mu Mudugudu wa Burambi ari naho yafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE  ko bafashe uriya musaza wahamijwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati”Yatwawe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu gihe ategereje kujyanwa muri gereza kurangiza igihano.”

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *