Umwana uri mu kigero cy’imyaka umunani yagwiriwe n’ipoto y’amashanyarazi arapfa aho bariho bakora umuyoboro w’amashanyarazi.
Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Butansinda mu mudugudu wa Gitare.
UMUSEKE wamenye amakuru ko Kuri uyu wa 03 Ukuboza 2024 ahagana i
Saa sita z’amanywa ko umwana witwa Umutoniwase Clemence w’imyaka umunani ubwo abakozi barimo baterura amapoto aho bubaka umuyoboro w’amashanyarazi,ipoto imwe yahirimye ikubita uyu mwana arakomereka mu mutwe.
Ibyo bikiba, moto yahise imujyana kwa muganga ku kigonderabuzima cya Gahombo.
Maze imbangukiragutabara iraza imwihutana ku bitaro bya Nyanza ahageze arapfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma Cyambari Jean Pierre yabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko ipoto yahirimye ikamwikubitaho ariko biri gukorwaho iperereza.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza