Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ivuye muri Angola

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola yageze i Kigali anagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Ku Cyumweru umuwaho wo gusinya amasezerano hagati y’Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo Kinshasa ntiwabaye bitewe no kutabasha kugera ku mwanzuro ibihugu byombi bihuriyeho, mu bijyanye n’uko Congo yaganira n’umutwe wa M23.

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri Tete Antonio, wari uzanye ubutumwa budasanzwe bwa Perezida Joao Manuel Gonçaves Laurenço wa Angola.

Perezida Laurenço uhuza u Rwanda na Congo, yagaragaje ko atewe impungenge no kuba Perezida Paul Kagame na Perezida Antoine Tshisekedi batarahuye ngo basinye amasezerano agamije gusubiza umubano mu buryo.

Nyuma y’uko abakuru b’ibihugu badasinye umutwe wa M23/AFC wakomeje kotsa igitutu ingabo za Leta, ukaba warafashe uduce dutandukanye muri Teritwari ya Lubero.

U Rwanda ruvuga ko Congo yisubiye ku byo bari bumvikanye, Congo yo ikavuga ko u Rwanda rudashaka amahoro, ari rwo rwanze gusinya.

ISESENGURA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Nduhungirehe Olivier avuga ko hakiri icyizere ko ANgola izahuza Congo n’u Rwanda

UMUSEKE.RW

- Advertisement -