Perezida Kagame yashimiye Netumbo watsinze amatora ya Namibia

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Netumbo yatsinze amatora ya Namibia, aba umugore wa mbere utegetse iki gihugu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye Netumbo Nandi-Ndaitwah wo mu ishyaka SWAPO riri ku butegetsi muri Namibia,watsinze amatora , atorwa nka Perezida wa mbere w’umugore w’icyo gihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo, amwizeza ubufatanye .

Akanama k’amatora kavuze ko yabonye amajwi arenga 57%, naho umukurikiye wa hafi, Panduleni Itula, abona amajwi 26%.

Uyu Itula avuga ko habaye uburiganya bityo atemera ibyayabuyemo.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze  ko “intsinzi ya Netumbo ari gihamya y’icyizere abaturage ba Namibia bamufitiye, anashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’iki gihugu mu nyungu z’impande zombi.”

Ishyaka rya SWAPO (South West Africa People’s Organisation) riri ku butegetsi muri iki gihugu kinini ariko gituwe n’abaturage bacye guhera mu mwaka wa 1990, ubwo cyabonaga ubwigenge kuri Afurika y’Epfo yagikolonije (nyuma y’Ubudage).

Nandi-Ndaitwah, umurwanashyaka ukomeye wa SWAPO, kuri ubu ni Visi Perezida, akaba ari umutegetsi w’umwizerwa umaze imyaka 25 mu myanya y’ubutegetsi yo hejuru muri leta.

UMUSEKE.RW