RIB yacakiye uwiyitiriraga inzego,umunyamasengesho, abeshya urukundo abakobwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ukekwaho gushuka abakobwa yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye umugabo ukekwa kuba  yarariye afaranga y’abantu barimo abakobwa abizeza urukundo no kubashakira ibyangombwa bijya mu mahanga (Visa) ndetse ko yabwiraga abantu ko asenga agakiza inyasti

Akurikiranyweho ibyaha bitatu, ari byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwuga adafitiye ububasha, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano.

Uyu yizezaga umuntu ko azamufasha kubona Visa ijya Canada, maze nawe akamuha ibihumbi 3000$ ( Miliyoni enye  Frw zirenga)

Musabyimana Theophile w’imyaka 33 uzwi nka Hirwa nk’izina yiyise avuga ko ari iry’akazi, yerekanywe kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, mu gihe yafashwe tariki 19 Ukuboza.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB,Dr Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru yajyaga yiyitirira inzego z’ubutabera n’umutekano bityo akagira abo atera ubwoba, akabatwara amafaranga.

Dr Murangira avuga ko ndetse ko yigiraga umukozi w’Imana, agiye mu nsengero, akavuga ko “ azasengera umuntu ufite ikibazo, ikibazo kikarangira.”

Usibye ibyo, avuga ko yajyaga abwira abantu acuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni, mudasobwa n’ibindi.

Dr Murangira avuga ko uyu ukekwa ubwo yatabwaga muri yombi, yafashwe ubwo “ hari umugore wari wafashwe yiyitirira umwuga wa noteri, afasha abantu kugura ubutaka, nawe yegera uwo mugore amubwira ko aziranye n’umugabo we bityo ashaka kumwitura , amufunguza.”

Uyu ngo yasabaga uwo mugore miliyoni imwe n’ibihumbi ijana mirongo itatu na bitanu yo guha umwe mu bibwe ikibanza bityo dosiye ijye mu mu bugenzacyaha ntijye mu ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Ku mukobwa yabeshye urukundo, uyu Musabyimana yamwizeje ko bazabana, ndetse ajya no kumwerekana mu muryango we, aza no kumwizeza ko azamushakira ibyangombwa byo kujya gutura muri Canada, undi amuha ibihumbi bitatu by’idolari ( 3 000 USD).

Dr Murangira ati “Yaramubeshye barakundana, akajya ajya n’iwabo bamuzi, akajya afata imodoka akagenda akamufata ku kazi, akamugenza mu rugo, mu gitondo akamufata akamugeza ku kazi, undi akaba azi ko imodoka ko ari iye, kandi ari yo yabaga yakodesheje, hanyuma umukobwa aramwizera uyu Hirwa atangira kumubwira ukuntu azamufasha kujya muri Canada, ku ikubitiro umukobwa amuha ibihumbi bitatu by’amadolari.”

Dr Murangira yavuze kandi ko nyuma yo kumuha ibyo bihumbi bitatu by’amadolari, hari n’andi mafaranga uyu mukobwa yagendaga amuha, rimwe akamuha “ibihumbi magana atanu, ibihumbi managa abiri, ngo by’ibyangombwa.”

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buvuga kandi ko uyu ukekwa, yigeze kubeshya umuntu ko “ Azamusengera agakira inyatsi, bityo agomba kumuha miliyoni icyenda.”

Dr Murangira asaba abantu kugira amakenga kuko ibi byaha byarwanywa.

Ati “ Turasaba abantu rero kugira amakenga kuko ibi byaha byashira, byarangira. Singombwa niba umuntu yakwijeje urukundo, utangire kumurekurira amafaranga yawe.Uzamwegurira ubutunzi mwabanye.”

RIB ivuga ko uyu mu mwaka ushize nabwo yari yarakatiwe n’urukiko  umwaka  1 ndetse n’indi ibiri yari yasubikiwe bityo akaba yongeye gukora isubiracyaha.

UMUSEKE.RW